Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, hagiye gushyirwa mu kazi abarimu basaga ibihumbi 6,200.
Bwana/Madamu Umuyobozi w’Akarere (Bose)
Bwana/Madamu Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (Bose)
Impamvu: Kubagezaho imibare y’Abarimu bashya mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025
Bwana/Madamu Muyobozi,
Nshingiye ku myanya y’abarimu bashya yashyizwe muri TMIS n’Uturere dutandukanye kandi igaragaza ko ariyo ikenewe muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024/2025.
Tumaze gusesengura ubusabe bwanyu no kubihuza n’Igenamigambi rigendanye n’imicungire y’abarimu,
Nejejwe no Kubagezaho imibare ntarengwa y’abarimu mwemerewe gushyira mu myanya mu bigo by’amashuri biherereye mu Karere mubereye Umuyobozi muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024/2025. Bityo mukaba musabwe kongera kuyisaranganya mu bigo by’amashuri hashingiye kuhagaragara hakenewe abarimu cyane kurusha ahandi kandi bigakorwa binyuze mu buryo busanzwe bukoreshwa bwa TMIS bitarenze ku wa Mbere taliki ya 15 Nyakanga 2024.
Ku mugereka w’iyi baruwa murahasanga imbonerahamwe igaragaza imibare y’abarimu basanzwe bakora muri uyu mwaka w’amashuri wa 2023/2024 n’abashya mwemerewe kuri buri mwanya n’ikiciro cy’amashuri mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025.
Ku bindi bisobanuro, mwahamagara Mr. Ntagaramba Johnson, Umuyobozi w’agashami n’imicungire y’abarimu, kuri Telefone ngendanwa ya 0788524476 cyangwa kuri email: jntagaramba@reb.rw.
Mugire amahoro.