Ubushinjacyaha bwashyikirijwe dosiye ya Deregiteri ukekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Nyakabuye ryo mu Karere ka Nyanza, ukekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri afatanyije n’umuzamu, dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Ku wa 24 Kamena 2024 mu masaha y’ahagana saa cyenda z’igitondo nibwo umuzamu w’ishuri ribanza rya Nyakabuye w’imyaka 62 y’amavuko, yafashwe asohokanye ibiryo by’abanyeshuri akavuga ko yabitumwe n’umuyobozi w’ishuri witwa Jean de Dieu.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyakabuye mu Kagari ka Mpanga mu Murenge wa Mukingo ho mu Karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko ibyo biryo byari bigenewe abanyeshuri noneho umuzamu afatwa ashaka kubijyana ku mucuruzi wo muri ako gace.

Umuseke watangaje ko dosiye yabo yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe hagitegerejwe ko iregerwa urukiko rw’ibanze rwa Ruhango kugira ngo abakekwa banamaze gutabwa muri yombi baburanishwe ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Icyo gihe uwo muzamu afatwa, yafatanwe umufuka w’akawunga, uw’umuceri n’ibindi.

Mu gukora iperereza, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umuyobozi w’ishuri, umucuruzi ndetse n’uriya muzamu bakaba bategereje kuburana kuri biriya byaha bakekwaho. Italiki yo kuburana ntiramenyekana.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *