Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Inkende zisanga abakozi b’akarere mu biro zababujije umutuzo

Inkende nyuma yo kugaba igitero zikabohoza Ibiro by’Akarere ka Mubende mu gihugu cya Uganda, ubu ziri kugakoresha uko zishakiye.

Umwe mu bayobozi muri aka Karere ka Mubende witwa Samuel Mayanja, yavuze ko izo nkende zihora mu biro zitera abakozi, ibyo bituma abakozi batanga serivisi mbi.

Ati: “Buri gihe dusanga izo nkende mu biro kandi iyo umuntu ari kuri mudasobwa akora akazi runaka, inkende zimutera ubwoba kuko zinjira mu biro zinyuze mu madirishya.”

Samuel Mayanja yahamagariye ikigo gishinzwe inyamaswa muri Uganda gufata izo nkende bakazisubiza aho zigomba kuba ziri.

Aisha Ayebare, Umujyanama w’Akarere, yavuze ko izo nkende zagiye zangiza impapuro nyinshi zo mu biro by’akarere.

Ayebare yagize ati: “Akarere kacu kari hafi gutakaza ibyangombwa kubera ko izo nkende zihora zinjira mu biro zigatwara ibyo byangombwa.”

Amakuru avuga ko impamvu izo nkende zaje kwibera mu biro by’akarere, ari uko amashyamba zabagamo yatemwe zikabura aho ziba.

Abakozi bakorera mu biro by’Akarere ka Mubende, bafite ubwoba ko zishobora kubatera ibibazo birimo n’indwara.

Ushinzwe umutungo kamere mu Karere ka Mubende ahamya ko guterwa n’inkende biterwa n’itemwa ry’amashyamba mu karere, bigatuma zibura aho ziba.

Yagize ati: “Iyo urebye ahantu hose hakikije akarere, ibiti byaratemwe bivuze ko izo nkende zifashishije uduce ibiti bikiriho.”

Icyakora uyu muyobozi avuga ko mu gihe cya vuba iki kibazo k’inkende bagiye kugicyemura.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU