Perezida Paul Kagame aribaza niba umugabane w’Afurika waravumwe ku buryo uhora mu bibazo udashobora kwikemurira kandi ubibona.
Umukuru w’Igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa 7 Kanama 2023 ubwo yafataga ifunguro hamwe na mugenzi we uyubora Madagascar, Perezida Andry Rajoelina,yatangaje ko burya gukemura ibibazo bihari ari cyo gikenewe.
Yagize ati: ” Kugira imbogamizi si ikibazo,ikibazo ni ukuzisiga utazikemuye.Kandi kuri Afurika,navuga ko bibabaje kubera ko, ibi ni ibihe bibazo byinshi byatumye Afurika isigara inyuma y’ahandi hose ku Isi burundu?Umwe ashobora kuvuga byoroshye ati”Ni umuvumo?Twaravumwe kugira ngo tube dutya?” Si ko mbitekereza”
Perezida Kagame yakomeje agira at:”Ariko rimwe na rimwe,twebwe Abanyafurika twitwara nk’aho ari ko bimeze.Kubera ko twaremewe kwizera ko turi ibiremwamuntu bidafite agaciro cyangwa twaremwe ngo ntitwishimirane,no kutishimira icyo dufite cyakoreshwa mu gukemura ibyo bibazo tuvuga cyane buri ghe”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri Afurika harimo abantu benshi bize neza,batembereye cyane,gusa ngo byose basa n’ababigiriye kwigana abandi.Ati:”Si ukwigana ibintu byakabaye bibateza imbere,ahubwo bigana ibitabafitiye umumaro.Murebe amakimbirane,umwuka,mubi umugabane wacu uri kunyuramo”.
Ngo ibi bituma abo hanze y’uyu mugabane baza gufatirana Afurika mu bibazo irimo,bakayiha amasomo arimo uburenganzira bw’ikiremwamuntu,indangagaciro n’ibindi bavuga ko bayirusha,kandi bamwe muri bo babyangije mu baturanyi,kuri uyu mugabane.Ati:” Ndagaya bamwe muri twe bemera gufatwa uko”
src:bwiza.com