Sunday, October 6, 2024
spot_img

Latest Posts

Ibaruwa isaba imyanya y’abarimu n’abayobozi b’amashuri bakenewe mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025

Ibaruwa isaba imyanya y’abarimu n’abayobozi b’amashuri bakenewe mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025.

Bwana/Madamu Umuyobozi w’Akarere (Bose)
Bwana/Madamu Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (Bose)
Bwana/Madamu Muyobozi,

Impamvu: Gusaba abarimu n’abayobozi b’amashuri ya tekenike, imyuga n’ubumenyingiro bazakenerwa mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025.

Nshingiye ku itegeko rya Perezida N° 064/01 ryo ku wa 16/03/2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro mu ngingo ya 18 ivuga ku nshingano z’Umujyi wa Kigali n’akarere mu byerekeye gushaka no gushyira  mu kazi abarimu;

Mu rwego rwo gufatanya mu gikorwa cyo gushaka no gushyira mu myanya abarimu n’abayobozi mu bigo by’amashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro (TVET) bazakenerwa mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025, kandi dushingiye ko hari amashuri mashya azatangira mu kwezi kwa Nzeri, mbandikiye mbasaba gushyira imyanya y’imirimo izakenera abakozi bashya muri TMIS (Teacher Management Information System).

Icyitonderwa:

Abarimu bazakenerwa ku mashuri ya TSS Wings mashya ni: Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo, abarimu babiri ba tekenike kuri buri shami. Ku bijyanye n’amasomo akurikira; Citizenship, Entrepreneurship, indimi (Languages), sciences, abarimu b’ayo masomo basabwa mu gihe abasanzwe bayigisha muri ‘General Education’ bafite ingengabihe y’amasomo y’ikirenga.

Iki gikorwa giteganyijwe gukorwa guhera taliki ya 08/07/2024 kugeza 12/07/2024. Ku bindi bisobanuro mwahamagara Mahoro Denyse kuri telefone igendanwa  0788386302.

Mugire amahoro.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!