Sunday, October 6, 2024
spot_img

Latest Posts

Umusore yakatiwe n’urukiko azira gutwika ifoto ya Perezida Samia Suluhu Hassan

Tanzania: Shadrack Chaula uzwi cyane mu bikorwa akora byo gushushanya, yakatiwe gufungwa imyaka 2 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutwika ifoto ya Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan.

Benjamin Kuzaga, uyobora Polisi mu Karere ka Rungwe, yatangaje ko Shadrack Chaula, yatawe muri yombi ku wa 30 Kamena uyu mwaka, ubwo yari yasohoye amashusho ku rubuga rwe rwa Tik Tok atwika ifoto y’umukuru w’igihugu.

Yagize ati: “Ntabwo ari umuco w’abantu bo muri ‘Mbeya’ kutubaha umukuru w’igihugu cyacu.”

Shadrack Chaula w’imyaka 24 y’amavuko, yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 akazatanga n’ihazabu y’amafaranga 2000$.

Ni mu gihe umunyamategeko wa Shadrack we yavugaga ko nta tegeko ribaho rihana uwatwitse ifoto y’umukuru w’igihugu.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!