Yusufu uregwa mu bashatse guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa ahishuye uko bacuze umugambi

Umwe mu bari bari mu gatsiko k’abantu bari bitwaje intwaro bari bayobowe na Christian Malanga Musumari, bashakaga guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa ariko ingabo za FARDC zikaburizamo uwo mugambi zikoresheje imbaraga za gisirikare, yasobanuye uko uwo mugambi wacuzwe.

Uwitwa Yusufu bwo yari mu Rukiko i Kinshasa, yasobanuye ko kuva mu 2017 aribwo we yamenye Christian Malanga ubwo bari i Londres mu Bwongereza.

Baje gukorana ingendo, bazengurukana ahantu henshi, avuga ko bavuye mu Bwongereza bakerekeza muri Swaziland n’ahandi henshi, nyuma y’aho nibwo babonye kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri icyo gihe ngo Yusufu yaje guhatirizwa kwinjira mu mutwe witwa ‘New Zaire’ ariko ngo ntibwo yari azi impamvu.

Baturutse ahitwa i Mangayi bamenyekanisha uyu muryango, Kasungulu, bageze kuri Auberge i Ngaliema umwe muri abo witwa Aboubakar aza kwicwa azira ko yazanye imyambaro ya gisirikare yakorewe muri Angola.

Kandi yasobanuye ko umuyobozi wa kariya gatsiko, yababwiraga ko bafite inshingano zo kubanza gufata Vital Kamerhe wahoze ari Minisitiri w’Ubukungu no kumuzana muri Plais de la Nation (Ingoro y’Umukuru w’Igihugu), kugira ngo ababwire ibyerekeranye n’uko igihugu gihagaze.

Mbere y’uko bajya mu rugo rwa Vital Kamerhe, abantu bagera kuri 60 bitwaje imbunda binjiye muri bus, umuyobozi wabo ajya muri jeep ye, ubundi babanza guca kwa Jean Pierre Bemba basanga adahari.

Yusufu avuga ko nta muntu wahiciwe ndetse ngo bahise bajya kwa Kamerhe kuko uwashakishwaga yari yihishe mu mwijima.

Yusufu urwegwa avuga ko amaherezo agatsiko kaje kwigarurira muri Plais de la Nation, Jeep ya Malanga yasenye bariyeri zose yinjira mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu ntawubarwanyije.

Uwari uyoboye agatsiko abwira ingabo ze ati: “Bibe bityo, ubu dufashe igihugu.”

Abunganira uregwa bo bagaragaje ko uyu ushinjwa nta ruharere runini yabigizemo, ndetse ngo nta muntu yishe kuko atazi gukoresha imbunda.

Ubushinjacyaha bwo bwemeza ko Yusufu ari Umuhuzabikorwa w’umutwe kandi ko yawushakiraga abayoboke. Ndetse ngo yagize uruhare mu iyicwa ry’abapolisi babiri barindaga urugo rwa Vital Kamerhe kandi ngo yari yitwaje intwaro.

Abashinjwa biteganyijwe ko bazongera kuburanishwa ku wa Gatanu taliki 05 Nyakanga 2024.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *