Binyuze mu gikorwa cyo kugeza mu mashuri udusanduku tw’ibikoresho by’isuku by’abagore n’abakobwa bizwi nka ‘cotex’, hirya no hino mu gihugu, bitarenze umwaka utaha ibigo 150 bizaba byagejejwemo utu dusanduka twahawe izina rya ‘Keza Pad Bank’.
Ikigo gifite uburyo bwo kwigisha ubuzima bw’imyororokere hakoreshejwe imikino, Dope Initiatives, nicyo cyatangije iki gikorwa, ndetse cyanatangaje ko bitarenze umwaka utaha amashuri 150 mu gihugu azaba yahawe utu dusanduku.
Iki kigo cyivuga ko utu dusanduku tuzajya dutanga umusanzu ukomeye ku bagorwa no kubona ubushobozi dore ko nibura buri mwaka umwe abanyeshuri batanu b’abakobwa bava mu ishuri kubera kubura ibi bikoresho by’isuku. Mu bigo by’amashuri yisumbuye abakobwa bazajya bahabwa izi ‘cotex’ ku buntu.
Keza Pad Bank, ku ikubitiro bwa mbere yashyizwe muri Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save, yo mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Gisagara. Abanyeshuri b’abakobwa 374 bo muri iri shuri biteganyijwe ko bazungukira muri iki gikorwa.
Mu birori byo kumurika aka gasanduku mu ishuri rya St. Bernadette de Save, byabanjirijwe n’amahugurwa ku isuku y’abakobwa cyane cyane mu bihe by’imihango aho banagaragarijwe. umumaro wo kugira isuku ihagije muri ibi bihe.
Uwashinze Dope Initiatives, Gaella Abi Gisubizo, yavuze ko “Bibanze cyane ku mashuri kuko abana benshi bo mu miryango ikennye batabasha kubona ibikoresho by’isuku bikababera imbogamizi.”
Iri rushanwa ryari rigamije kongerera ubumenyi aba banyeshuri mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kandi ryanabereyemo kurushanwa, aho amatsinda abiri yari agizwe n’abanyeshuri 12, bahatanye muri Keza Game Quiz.
Iri rushanwa ryarangiye umwe mu bahatanye atsindiye mudasobwa n’abandi bagenda bahabwa ibihembo bitandukanye.
Umwe mu banyeshuri yagize ati: “Ntabwo dufite iduka rya cotex mu kigo, bikadusaba gukoresha neza izo tuba twarazanye tuvanye mu rugo. Kutuzanira izi z’ubuntu bizadufasha mu mibereho ya buri munsi cyane cyane mu minsi ya nyuma aho bimwe mu bikoresho tuba twazanye biba byashize.”
Mukashyaka Marie Grace, Umuyobozi wa St. Bernadette de Save yagize ati: “Keza Pad Bank ntizafasha gusa abakobwa bagorwa no kubona ibikoresho ahubwo izanatuma bimenyereza gukoresha ikoranabuhanga binyuze mu gukina Keza Quiz Game.”
“Uyu mukino ufasha abanyeshuri kwiga neza no gusobanukirwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu buryo bw’imikino nyuma bagahabwa cotex nk’ishimwe.”
Ikigo Dope Initiatives, ni kimwe mu mishinga y’ikoranabuhanga igamije gutanga ibisubizo ku bibazo byugarije u Rwanda mu rwego rw’ubuzima, iki kigo kikaba cyaregukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa rya Hanga Pitchfest mu 2023, gitsindira amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 15.