Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Tshisekedi wongeye ‘kwikoma’ umuturanyi arakora iki nyuma y’ifatwa rya Kanyabayonga na Kirumba?

Nyuma y’uko umutwe wa M23 wigaruriye imijyi ya Kanyabayonga na Kirumba, Perezida Tshisekedi yongeye ‘kwikoma’ umuturanyi ariko atanga isezerano ry’uko agiye gukora ibishoboka byose akabohoza uduce twose uyu mutwe wigaruriye.

Ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize nibwo M23 yinjiye muri Centre ya Kanyabayonga, nyuma y’amasaha make ihita yigarurira Umujyi wa Kirumba. Iyi mijyi yombi iherereye muri Teritwari ya Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu ijambo Tshisekedi yagejeje ku Banyekongo rijyanye n’imyaka 64 RD Congo imaze ibonye ubwigenge, yashinje abo yise abanzi baturutse hanze bagatera igihugu cye.

Yagize ati: “Bitwaje impamvu zitagira ishingiro z’uko hari amabi akorerwa abanyagihugu bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.”

Arongera ati: “Impamvu zishyirwa imbere n’abaduteye basanzwe bazwi nta shingiro na ntoya zifite. Ibirimo bibera i Kanyabayonga, i Kayini, mu bice byo mu Majyepfo ya Lubero no mu bice bya Rutshuru, Nyiragongo na Masisi, ni igitero cyeruye ku bwigenge bwacu.”

Kuri iyi nshuro Tshisekedi yirinze kuvuga mu kanwa ke ijambo u Rwanda, igihugu amaze iminsi ashinja kuba ari cyo cyateye igihugu.

Nyuma y’amasaha make Centre ya Kanyabayonga ifashwe, Tshisekedi yahise atumiza inama ya gisirikare igitaraganya, yari yitabiriwe n’abarimo abasirikare bari barangajwe imbere n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RD Congo, Christian Tshiwewe Songesa.

Nyuma y’iyi nama, Patrick Muyaya uvugira Guverinoma ya RD Congo yatangaje ko Tshisekedi yagejejweho ingamba zafasha RD Congo kwisubiza uduce twigaruriwe n’Ingabo z’u Rwanda.

Amakuru avuga ko nyuma y’ifatwa rya Kanyabayonga na Kirumba, umutwe wa M23 ufite intego yo gufata Umujyi w’ubucuruzi wa Butembo.

Tshisekedi mu ijambo yagejeje ku Banyekongo, yabijeje ko yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo RD Congo isubirane amahoro n’umutekano.

Yagize ati: “Njye nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo na Polisi y’Igihugu, mbijeje ko ntazacogora kurwanira ubutaka bw’igihugu cyacu no kugarukana amahoro.”

Ashimangira ibi agira ati: “Kuri benewacu na bashiki bacu b’i Kanyabayonga no mu turere two mu nkengero zaho, nifayanyije namwe mu magorwa murimo… Mbijeje ko ndimo ndakora ibishoboka byose kugira ngo ngarure umutekano nongere ndinde abanyagihugu bacu bose.”

Abanyekongo bongeye kwizezwa ibi na perezida wabo, mu gihe bamushinja kuba mu myaka ibiri n’igice ishize ntacyo yakoze ngo yirukane M23 mu bice igenzura.

Ni mu gihe Tshisekedi yashoye zo miliyari z’amadorari agura intwaro zigezweho, indege, drones ndetse n’imodoka.

Tshisekedi kandi ni we witabaje Abacanshuro, Ingabo z’u Burundi, SADC ndetse n’imitwe y’inyeshyamba nka Wazalendo ariko kugeza ubu M23 ikomeje kumukubita ahababaza.

Abanyekongo kandi bishyuza Perezida Tshisekedi isezerano yabahaye ry’uko azasohoza intambara ku Rwanda gusa bikarangira abatengushye.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!