Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNyanza: RIB yafunze umukozi wo mu rugo ukekwaho kwiba umwana muri Gisagara

Nyanza: RIB yafunze umukozi wo mu rugo ukekwaho kwiba umwana muri Gisagara

Mu Karere ka Nyanza umukozi wo mu rugo yatawe muri yombi akurikiranyweho kwiba umwana w’umuhungu aho yari amukuye aho yakoraga.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gatongati mu Kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi ho mu Karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko uyu mukozi wo mu rugo w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko wakoraga mu rugo ruherereye mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mamba mu Kagari ka Kabumbwe ho mu Mudugudu wa Kabuga, yafatanwe umwana w’umuhungu w’umwaka umwe n’amezi icumi, aho bivugwa ko yamwibye mu rugo yakoreragamo ahengereye nyina adahari.

Uriya mukozi akimara kwiba uwo mwana yahise amujyana mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kibirizi mu Kagari ka Mututu ho mu Mudugudu wa Gatongati kuko ariho nyina w’uriya mukozi acumbitse.

Nyina w’umwana akibura umwana we yahise atangira kumurangisha maze aza kumubona, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruta muri yombi uriya mukozi utaratangaza impamvu yamuteye kwiba uwo mwana.

Umuseke dukesha iyi nkuru bavuze ko bitabashobokeye kuvugisha ubuyobozi bwo muri kariya gace.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!