Wednesday, July 3, 2024
spot_img
HomeAMAKURUIntege nke z'abasirikare ba FARDC zitumye umwe ahasiga ubuzima

Intege nke z’abasirikare ba FARDC zitumye umwe ahasiga ubuzima

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 01 Nyakanga 2024, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zarasaniye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu misozi miremire y’Imulenge umwe ahasiga ubuzima.

Amakuru avuga ko Ingabo za FARDC ziherutse kugera mu Minembwe zari zisimbuye izo muri brigade ya 12, ubwo zazamukaga mu Irango rya Runundu ziturutse mu isantere ya Madegu zirasa amasasu menshi arimo n’ibibombe, ku bw’amahirwe make ikibombe kimwe gikomeretsa umwe muri bo aza gupfira mu bitaro.

Amakuru avuga ko “Muri Runundu abasirikare ba FARDC barasanye, bateye bombe ikomeretsa umwe muri bo, bamujyanye mu Bitaro bya Madegu agezeyo ahita yitaba Imana.”

Aba basirikare bageze mu Minembwe mu ntangiro z’Icyumweru gishize, abo baje gusimbura bo bahavuye ejo hashize ku Cyumweru.

Aba basirikare bakigera mu Minembwe batangiye gukora ibikorwa byo guhohotera Abanyamulenge, bivugwa ko bakihagera bahise bafunga abasore babiri b’Abanyamulenge ndetse ngo ku wa Gatandatu biriwe barasa amasasu mu kirere.

Byasobonuwe ko uko kurasa mu kirere, kwakozwe mu rwego rwo gucogoza Twirwaneho, ndetse ngo barasaga amasasu bayerekeza mu bice Twirwaneho iherereyemo.

Ndetse ngo abo basirikare baje muri ibyo bice ku mpamvu zo kurwanya Abanyamulenge birwanaho.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!