Wednesday, July 3, 2024
spot_img
HomeAMAKURUCyril Ramaphosa yatangaje Guverinoma nshya yabayemo impinduka zikomeye

Cyril Ramaphosa yatangaje Guverinoma nshya yabayemo impinduka zikomeye

Ku Cyumweru taliki 30 Kamena 2024, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Matamela Ramaphosa yatangaje Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu igizwe n’abaminisitiri 32 na 43 babungirije.

Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu ishingira ku cyemezo cyafashwe n’ishyaka ANC riri ku butegetsi nyuma yo kubura amajwi 50% mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye tariki ya 29 Gicurasi 2024.

Mu gushyiraho Guverinoma, ANC yiyunze n’andi mashyaka arimo DA (Democratic Alliance) yagize amajwi 21% mu matora y’abagize Inteko, IFP (Inkatha Freedom Alliance), GOOD, PA (Patriotic Alliance), PACA (Pan African Congress of Azania).

Gushyiraho guverinoma y’ubumwe bigamije gusigasira ubumwe bw’abatuye muri Afurika y’Epfo no kugira intego yo guharanira iterambere ry’iki gihugu, mu nyungu rusange, nk’uko byatangajwe na Perezida Ramaphosa.

Habaye impinduka zikomeye muri Guverinoma aho, Naledi Pandor wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane asimbuzwa Ronald Lamola naho Thandi Modise wari Minisitiri w’Ingabo n’abahoze ari abasirikare yasimbujwe Angie Motshekga.

ANC ifite imyanya 20 mu baminisitiri 32 bagize Guverinoma, DA ikagiramo imyanya 6 irimo uwa Minisitiri w’Ubuhinzi wahawe Umuyobozi Mukuru wayo, John Steenhuissen. Indi myanya isagaye yagabanyijwe andi mashyaka.

Minisitiri w’Intebe w’Afurika y’Epfo yakomeje kuba Paul Mashatile wagiye muri uyu mwanya kuva muri Werurwe 2023, akaba Umuyobozi Mukuru Wungirije wa ANC kuva mu Ukuboza 2022.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!