Wednesday, July 3, 2024
spot_img
HomeSIPOROBigoranye Ubwongereza muri 1/4 cya Euro 2024

Bigoranye Ubwongereza muri 1/4 cya Euro 2024

Ubwongereza bukuye insinzi mu menyo ya rubamba nyuma yo kwitabaza iminota 30 y'inyongera.

Ubwongereza
Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ikuye insinzi mu menyo ya rubamba.

Intare eshatu nyuma yo gukomeretswa yaje zariye karungu

Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ni imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe gihuza amakipe y’ibihugu y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi Euro muri uyu mwaka wa 2024.
Ni umukino wabimburiye indi kuri uyu munsi wo ku Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2024. Ni umukino wahuje ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ndetse n’iya Silovakiya (Silovakia).
Mu by’ukuri ntabwo Silovakiya yahabwaga amahirwe ugereranyije n’Ubwongereza, urebeye ku mateka, ibigwi ndetse n’abakinnyi ayo makipe yombi afite.
Abakinnyi babanje mu kibuga rero ku mpande zombi ni nk’aho ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza habanjemo
1Jordan Pickford
2Kyle Walker
5John Stones
6Marc Guéhi
12Kieran Trippier
26Kobbie Mainoo
4Declan Rice
7Bukayo Saka
10Jude Bellingham
11Phil Foden
9Harry Kane
Naho ku ruhande rwa Silovakia hakaba habanjemo
17Lukáš Haraslin
18David Strelec
26Ivan Schranz
8Ondrej Duda
22Stanislav Lobotka
19Juraj Kucka
16Dávid Hancko
14Milan Å kriniar
3Denis Vavro
2Peter Pekarík
1Martin Dúbravka
Ikipe ya Silovakiya yaje ishaka guhinyuza ibyo byose byari byitezwe ko iri butsindwe, nibwo kwiba umugono ikipe y’igihugu y’Ubwongereza iba itsinze igitego hakiri kare ku munota wa 25′ w’umukino gitsinzwe na Ivan Schranz ku mupira yari ahawe na mugenzi we David Strelec. Iyi kipe yakomeje kwihagararaho ariko ikipe nkuru aba ari nkuru , aho imbaraga zaje gucika ku munota wa 95′ rutahizamu ukinira ikipe ya Real Madrid Jude Bellingham yaje gushyira muri koma abafana ba Silovakiya ariko agarurira icyizere abafana b’intare eshatu(Three lions) z’Abongereza atsinda igitego cyo kwishyura ku mupira yari ahawe na myugariro Marc Guéhi.
Iminota isanzwe ikaba yarangiye amakipe yombi anganyije 1-1.

Ubwongereza
Rutahizamu Jude Bellingham ukinira ikipe y’igihugu y’Ubwongereza niwe wabagaruye mu mukino nyuma yo gutungurwa na Silovakiya.

Hitabajwe iminota 30 ya kamarampaka kugira ngo yamenyekanye ikipe ya gatatu ikandagira muri kimwe cya kane.

Harry Kane
Rutahizamu wa Bayern Munich niwe urokoye ikipe y’igihugu y’Ubwongereza

Ntibyatinze rero dore ko ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana, aho hari ku munota wa 91′ aho Harry Kane yashyiragamo igitego cy’inzizi cyatumye inzozi ikipe y’igihugu ya Silovakiya zirangira. Umukino uba urangiye ku nsinzi y’Ubwongereza aho bwatsinze 2-1.

Loading

SourceLivescore
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!