Intare eshatu nyuma yo gukomeretswa yaje zariye karungu
Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ni imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe gihuza amakipe y’ibihugu y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi Euro muri uyu mwaka wa 2024.
Ni umukino wabimburiye indi kuri uyu munsi wo ku Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2024. Ni umukino wahuje ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ndetse n’iya Silovakiya (Silovakia).
Mu by’ukuri ntabwo Silovakiya yahabwaga amahirwe ugereranyije n’Ubwongereza, urebeye ku mateka, ibigwi ndetse n’abakinnyi ayo makipe yombi afite.
Abakinnyi babanje mu kibuga rero ku mpande zombi ni nk’aho ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza habanjemo
1Jordan Pickford
2Kyle Walker
5John Stones
6Marc Guéhi
12Kieran Trippier
26Kobbie Mainoo
4Declan Rice
7Bukayo Saka
10Jude Bellingham
11Phil Foden
9Harry Kane
Naho ku ruhande rwa Silovakia hakaba habanjemo
17Lukáš Haraslin
18David Strelec
26Ivan Schranz
8Ondrej Duda
22Stanislav Lobotka
19Juraj Kucka
16Dávid Hancko
14Milan Škriniar
3Denis Vavro
2Peter Pekarík
1Martin Dúbravka
Ikipe ya Silovakiya yaje ishaka guhinyuza ibyo byose byari byitezwe ko iri butsindwe, nibwo kwiba umugono ikipe y’igihugu y’Ubwongereza iba itsinze igitego hakiri kare ku munota wa 25′ w’umukino gitsinzwe na Ivan Schranz ku mupira yari ahawe na mugenzi we David Strelec. Iyi kipe yakomeje kwihagararaho ariko ikipe nkuru aba ari nkuru , aho imbaraga zaje gucika ku munota wa 95′ rutahizamu ukinira ikipe ya Real Madrid Jude Bellingham yaje gushyira muri koma abafana ba Silovakiya ariko agarurira icyizere abafana b’intare eshatu(Three lions) z’Abongereza atsinda igitego cyo kwishyura ku mupira yari ahawe na myugariro Marc Guéhi.
Iminota isanzwe ikaba yarangiye amakipe yombi anganyije 1-1.
Hitabajwe iminota 30 ya kamarampaka kugira ngo yamenyekanye ikipe ya gatatu ikandagira muri kimwe cya kane.
Ntibyatinze rero dore ko ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana, aho hari ku munota wa 91′ aho Harry Kane yashyiragamo igitego cy’inzizi cyatumye inzozi ikipe y’igihugu ya Silovakiya zirangira. Umukino uba urangiye ku nsinzi y’Ubwongereza aho bwatsinze 2-1.