Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURUMuhanga: Umugabo arashinjwa kwica umugore we urupfu rw'agashinyaguro agahita acika

Muhanga: Umugabo arashinjwa kwica umugore we urupfu rw’agashinyaguro agahita acika

Umugabo witwa Ntamahungiro wo mu Karere ka Muhanga arakekwaho kwica umugore we witwaga Uwamahoro amukase ijosi, arangije aratoroka.

Ibi byabaye ku wa Gatanu taliki 28 Kamena 2024, bibera mu Murenge wa Rongi, Akagari ka Gasagara ho mu Mudugudu wa Musenyi.

Bwana Nsengimana Oswald, Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, yatangaje ko uyu mugabo akiramara kwica umugore we yahise atoroka, batangira kumushakisha ariko kugeza magingo aya ntaraboneka.

Nsengimana avuga ko bataramenya impamvu uyu mugabo yishe umugore we babanaga mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yagize ati: “Twagiyeyeyo ubu turacyariyo dutegereje RIB ko ihagera gusa uwakoze iki cyaha ntaraboneka.”

Bamwe mu baturage bavuga ko uyu mugabo mbere yo kumukata ijosi yabanje kumutema mu mutwe inshuro enye, yabona atapfuye abona kumuhorahoza.

Bavuga ko bari bafitanye amakimbirane bakeka ko ashingiye ku mitungo.

Abo baturage bakemeza ko muri uyu mudugudu hakunze kugaragara ibibazo bya bamwe mu bagabo bahohotera abagore babo, kuko ngo no mu minsi mike yashize, hari abagabo bashinjwaga icyaha cyo guhoza abagore babo ku nkenke babaziza ko banze ko bagurisha imitungo y’urugo.

Mu gihe hari hategerejwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko ruhagera ngo rutangire iperereza, umurambo wa nyakwigendera wari ukiri aho yiciwe.

Src: Umuseke

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!