Umunyeshuri wari umuyobozi w’abanyeshuri wungirije mu ishuri ry’igisirikare kirwanira mu kirere ‘Air Force Comprehensive School ‘, Felix Blaise, wo mu gihugu cya Nigeria mu gace ka Kaduna, yishwe n’abamukuriye kubera ko ngo barimo bamuhana kubera ko bamuruta ‘Seniority ground’.
Bivugwa ko uyu munyeshuri yiciwe aho mu inyubako z’ishuri rya gisirikare rya Mando, Kaduna, yicwa n’abanyeshuri bageze mu mwaka wa Gatatu w’Ishuri ryisumbuye (Senior Secondary ‘SS3’).
Ubuyobozi bwa ‘Nigeria Air Force ‘ bwamenye ayo makuru kuri urwo rupfu rw’uyu mwana ariko bwirinda gutangaza amakuru ajyanye narwo, nk’uko byatangajwe na The Sun.
AVM Edward Gabkwet, uvugira igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere, yasohoye itangazo, rigira riti: “Umuyobozi w’Ingabo zirwanira mu kirere, Air Marshal Hasan Abubakar, n’umuryango mugari wose w’igisirikare kirwanira mu kirere cya Nigeria, tubabajwe n’urupfu rutunguranye rw’umwe mu banyeshuri bacu kuri Air Force Secondary School i Kaduna, rwabaye ku itariki 19, Kamena 2024.”
Rikomeza rigira riti: “Kugira ngo twirinde ibihuha ibyo ari byo byose, iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane impamvu yateye urwo rupfu. Turabizeza ko ikibazo tugikurikirana uko bikwiye kandi bizamenyekana vuba.”
Ku Cyumweru taliki 23 Kamena 2024, umwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera, M. Paul yabwiye abanyamukuru ko batishimiye uburyo ubuyobozi bw’iri shuri buri kwitwara muri icyo kibazo, bityo akavuga ko basaba ubutabera nk’umuryango, avuga ko uwo mwana yari imfubyi kuko ababyeyi be bitabye Imana mu 2013, akaba yarimo yiga ngo azigirire akamaro mu buzima.
Ati: “Njyewe n’umuryango wose turacyari mu gahinda k’urupfu rwa Blaise. Umwana w’umuhanga warangwaga n’ikinyabupfura. Amakuru y’urupfu rwe twayamenyeshejwe n’umunyamabanga ushinzwe uburezi muri Air Force.”
Akomeza agira ati: “Gusa dukomeje kwizezwa ko hari iperereza ririmo gukorwa, kugira ngo duhabwe ubutabera nk’uko bikwiye. Twe nk’umuryango dufitiye icyizere ishuri rya Air Force, kandi twizeye ko abishe umuhungu wacu bazahabwa ibihano.”