Perezida William Ruto yumviye abaturage atesha agaciro itegeko ryateje imyigaragambyo

Kuri uyu wa Gatatu taliki 26 Kamena 2024, Perezida wa Kenya William Ruto, yatangaje ko atazasinya ku mushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta 2024, wataje imyigaragambyo imaze iminsi irindwi.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ku wa Kabiri taliki 25 Kamena 2024 bari bamaze kwemeza iri tegeko, Perezida William Ruto ni we wari utegerejwe kugira ngo aryemeze ribone gukurikizwa.

Iri tegeko ubwo ryari rimaze gutorwa n’Abadepite, Abanyakenya babarirwa mu bihumbi bateye ingoro y’Inteko, batwika igice kimwe cyayo, binjira mu cyumba cyo kuriramo, barya ibiryo basanzemo banangiza ibikoresho byaho.

Habarurwa abantu 13 bamaze gupfira muri iyo myigaragambyo n’abandi 50 bamaze kuyikomerekeramo, bishwe bakanakomeretswa n’amasasu yarashwe n’abapolisi ubwo bari bamaze kubarusha imbaraga.

Perezida William Ruto, mu butumwa yageneye Abanyakenya, yasobanuye ko igihugu cyabo gifite amadeni akiremereye, bityo ko ari yo mpamvu Guverinoma yifuzaga ko iri tegeko rivugururwa kugira ngo igipimo cy’imisoro kizamurwe.

Hateganywaga ko iri tegeko ryemezwa bidasubirwaho, mu misoro ikusanywa mu mwaka w’ingengo y’imari hari kwiyongeraho ingana na miliyari 2,7 z’amadorari ya Amerika.

Mu gihe uyu mushinga wategurwaga, Kenya yarimo amahanga amadeni angana na 68% by’umusaruro mbumbe wayo.

Ibi William Ruto yabigarutseho, agira ati: “Ni ngombwa ko igihugu kimenya ko mu mashilingi 100 y’umusoro dukusanya, dukoreshamo 61 mu kwishyura amadeni.”

William Ruto yavuze ko yumvishe ubutumwa bw’abigaragambya, afata icyemezo cyo gukora ibyo abaturage bifuza kuko ari bo ayoboye.

Yagize ati: “Nyobora leta, ariko nyobora n’abaturage kandi abaturage bavuze.”

Yashimiye abagize Inteko Ishinga Amategeko batoye iri tegeko, ariko nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abarebwa n’iki kibazo, yafashe icyemezo cyo kutarishyiraho umukono (bisobanuye ko ritagomba gukurikizwa).

Ati: “Ndashimira abagize Inteko batoye ariko nshingiye ku biganiro bikomeje ku itegeko rigena ingengo y’imari ya 2024 no gutega amatwi abaturage ba Kenya bavuze baranguruye ko batawifuza, nemeye, ntabwo nzarisinyaho.”

Yagaragaje ko kandi mu gihe yemeye kudasinya iri tegeko inzego z’igihugu zirimo Inteko, Abacamanza na Guverinoma zikwiye kugabanyirizwa ingengo y’imari, kugira ngo Abanyakenya babeho bijyanye n’ubushobozi bwabo.

Ati: “Nsabye ko Inteko, Ubucamanza na Guverinoma ku rwego rw’uturere bikorana n’ikigega cy’igihugu ko byagabanya ingengo y’imari n’amafaranga bikoresha kugira ngo tubeho mu bushobozi bwacu, hashingiwe ku butumwa buranguruye buri kuva mu baturage b’Abanyakenya.”

William Ruto avuga ku bakomeretse, yagize ati: “Ntekereza ko umwe akiri mu ndembe, abandi cumi na bane baracyari mu bitaro ariko abenshi muri bo baravuwe, ejo baratashye.”

Perezida William Ruto yavuze ko abapfiriye muri iyi myigaragambyo, hazajyaho urwego ruzakurikirana impfu zabo, abishwe bakurikiranwe n’ubutabera.

Nyuma y’uko Perezida William Ruto yanze gusinya kuri iri tegeko, rigomba gusubizwa mu Nteko Ishinga Amategeko rikongera gusuzumwa.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *