Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Niger: Intagondwa za kiyisilamu zishe abasirikare 20 n’umusivile umwe

Nyuma y’iminsi mike hashimuswe perefe wa Bilma Minisiteri y’Ingabo muri Niger yemeje ko intagondwa za kiyisilamu ziciye abasirikare 20 n’umusivile umwe mu Burengerazuba bw’iki gihugu.

Mu itangazo Minisiteri y’Ingabo yasomeye kuri televiziyo y’Igihugu, yavuze ko iki gitero cyagabwe hafi y’Umudugudu wa Tassia, cyakomerekeyemo abandi bantu icyenda.

VOA yavuze ko leta yavuze ko abasirikare bayo bishe intagondwa nyinshi kandi ko yohereje izindi ngabo muri ako gace kugira ngo zifashe kurwanya abo barwanyi.

Aka gace ka Tassia karangwamo ibikorwa byinshi by’iterabwoba by’imitwe ishamikiye kuri Al-Qaeda na leta ya Kiyisilamu, gaherereye mu Karere Tillaberi hafi y’umupaka uhuza Niger na Burkina Faso.

Guverinoma ya Niger yahise itangaza iminsi itatu y’icyunamo.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!