Sunday, November 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Rutsiro: Imiryango ibana mu nzu imwe ari myinshi ivuga ko hari bimwe biyibera ihurizo nko kwiha akabyizi

Hari imiryango yatujwe mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Ruhango, imwe muri yo amateka agaragaza ko yasigajwe inyuma, abayigize bakavuga ko babayeho mu buzima bw’ihurizo, kuko bavuga ko hari ibana mu nzu imwe na yo nto ari itanu, ku buryo hari abatabasha kugira uko bigenza mu buriri.

Aba baturage barimo ababaga mu mashyamba ya Mukura na Gishwati, baje kuyavanwamo nyuma batuzwa mu Kagari ka Gihira mu Mudugudu wa Bitenga, ariko ngo bakigera muri uyu mudugudu ntibatujwe bose, bituma abakiri bato baza mu nzu z’ababyeyi babo kubera kubura ubushobozi bwo kubaka.

Umwe muri bo yagize ati: “Nyine usanga tugiye tugerekeranye, buri muntu agasasa ubururi nk’aha n’undi nk’aha ngaha. Biba bigoranye cyane, nk’ubu mfite abana batatu bose turabana, abakobwa babiri bafite abagabo n’umuhungu afite umugore kandi ntiwayirukanamo umwana wabyaye ngo najye kwangara.”

Bamwe muri abo bana babana n’ababyeyi babo mu nzu, bagaragaza ko badafite ubushobozi bwo kubaka ndetse ngo n’uwabona ubushobozi bwo kubaka ngo ntiyabona ubutaka bwo kubakaho.

Uwitwa Ntegamaherezo Jackson we avuga ko yahisemo gufata ubwiherero akabuhindura inzu kugira ngo ave mu nzu y’umubyeyi we.

Yagize ati: “Nafashe akantu kari kari hano inyuma ntabwo kari kubatsemo, ubwo aba ariko nshyiramo icyumba kimwe aho hari wese ndahasiba kubera ko nta muntu wari warayikoresheje mpahindura igikoni kuko ntakundi.”

Mukarukundo Clema we avuga ko abadafite ababyeyi batujwe, bo ngo bibasaba gushaka amafaranga ibihumbi 2000 Rwf ya buri kwezi kugira ngo nabo bacumbikirwe muri izo nzu n’ubundi ziba zisanzwe zibanamo imiryango myinshi.

Ati: “Njyewe buriya nishyura ibihumbi bibiri kuko ndakodesha.”

Bisangabagabo Sylvestre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, avuga ko ubuyobozi buzagenda bwubakira abo baturage uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Yagize ati: “Tuzagenda n’ubundi tubikemura buhoro buhoro, ni uko ingengo y’imari buriya iba nkeya ari ugusaranganya, iyo miryango ishobora kubana mu nzu imwe, tuzagenda tububakira.”

Ikibazo nk’iki cy’aba baturage bo mu Murenge wa Ruhango, cyumvikanye no mu bindi bice bituyemo bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, aho imiryango irenze umwe ibana mu nzu imwe.

Hari imiryango imwe n’imwe iteka mu nzu

Src: radiotv/10

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU