Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURUMuhanga-Rongi: Abahebyi batemye umusekirite bamukomeretsa bikabije

Muhanga-Rongi: Abahebyi batemye umusekirite bamukomeretsa bikabije

Mu Karere ka Muhanga umusekirite witwa Mbonigaba Vincent, urinda ibirombe by’umushoramari yahuye n’abahebyi babiri bamutema ukuboko akomereka bikabije.

Uru rugomo rwabaye mu gihe cya saa saba z’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere taliki 24 Kamena 2024, rubera mu isantere ya Nkoto iherereye mu Murenge wa Rongi, nk’uko byatangajwe na bamwe mu bakorana n’uyu musekirite.

Bavuga ko Mbonigaba yatemwe ubwo yari abyutse muri izo saha agiye gusimbura mugenzi we bakorana, ahura n’abo bahebyi bahita bamutema.

Umwe utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we, yagize ati: “Abo batemye Mbonigaba barazwi kubera ko bashakishwaga n’inzego z’Ubugenzacyaha bashinjwa iki cyaha cyo gukomeretsa abarinda ibirombe.”

Bwana Oswald Nsengimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, yahamije aya makuru, ko abashinjwa gukomeretsa Mbonigaba bazwi kubera ko ari abaturage bo muri ako gace bacitse ubutabera umwaka ushize wa 2023.

Yagize ati: “Abamutemye basanzwe bazwi, bari bamaze igihe batagaragara bongeye kugaragara iri joro baje gutema Mbonigaba.”

Muri uyu Murenge wa Rongi, si ubwa mbere humvikana urugomo, kuko mu mwaka ushize wa 2023 abo bita abahebyi bateye abasekirite barinda ibirombe bya Sindambiwe Simon bakomeretse abasekirite.

Icyo gihe hafashwe abagera ku icumi bashyikirizwa inzego z’ubutabera abo bo barabacika.

Kugeza ubu abashinjwa gutema Mbonigaba baracyashakishwa, naho uwatemwe ari kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya Kiyumba.

Src: Umuseke

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!