Friday, June 28, 2024
spot_img
HomeAMAKURUIsrael yigambye gutwikira mu mudoka uwagemuriraga intwaro Hamas

Israel yigambye gutwikira mu mudoka uwagemuriraga intwaro Hamas

Igitero cy’Ingabo za Israel cy’indege zitagira abapilote cya IDF cyahitanye umwe mu bagemuriraga intwaro zikomeye umutwe wa Hamas, mu kibaya cya Bekaa.

Euronews ivuga ko uwishwe yitwa Ayman Ratima, wafashaga kohereza ibikoresho by’intambara bigenewe Hamas na Jamaa Islamiya, ishami ry’Abavandimwe b’Abayisilamu (Muslim Brotherhood) biva muri Liban.

Igisirikare cya Israel (IDF) cyavuze ko cyishe Ayman Ratima kubera ko “yagize uruhare mu guteza imbere no gushyira mu bikorwa ibikorwa by’iterabwoba byibasiye Israel mu gihe cya vuba, ndetse n’uruhare yagize mu guteza imbere ibikorwa by’iterabwoba byibasira abaturage ba Israel.”

Ibiro Ntaramakuru bya Liban byanyujije amashusho kuri X, Al- Akhbar yerekana imodoka irimo gushya, ivugwa ko ariyo yarimo Ayman Ratima.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!