Friday, June 28, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNyiragongo yagaragaje ibimenyetso byongeye gutera ubwoba abaturage

Nyiragongo yagaragaje ibimenyetso byongeye gutera ubwoba abaturage

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu taliki 21 Kamena 2024, ku gasongero k’Ikirunga cya Nyiragongo hagaragaye ibishashi by’umuriro maze bitera ubwoba abaturage batuye i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ibi byemejwe na Komite Nyobozi y’Ikigo gishinzwe iby’ibirunga ikorera i Goma (OVG), ndetse ku wa Gatandatu taliki 22 Kamena nabwo igira ibyo itangaza.

Iyi Komite yemeje ko kuri ubu bigoye kumenya uko imiterere y’Ibirunga bya Nyiragongo na Nyamuragira ihagaze, bitewe n’impunduka nshyashya zagiye zibigaragaraho.

Yagize iti: “Kuri ubu biragoye ko twahita dutangaza uko imiterere y’iki kirunga ihagaze, ndetse n’icya Nyamuragira ni uko.”

Iyi Komite kandi yatanze umucyo igaragaza ko hashyizweho komisiyo yiga kuri iki kibazo, kandi ko iyo komisiyo yahawe iminsi itatu ikora amanywa n’ijoro nyuma bakazabona uko batangaza uko ibi birunga byombi bihagaze.

Hanasobanuwe ko iyo komisiyo izasesengura amakuru yose yimbitse kugira ngo igaragaze amakuru yose y’uko iki kirunga gihagaze.

Ibi bibaye mu gihe ikirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka ku wa 22 Gicurasi 2021, icyo gihe cyibasiye ndetse kinasenya ibice byinshi byo muri Goma. Muri icyo gihe cy’iruka ryacyo abaturage babarirwa mu bihumbi barahunze ndetse harimo n’abapfuye.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!