Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Gatsibo: Uwitwa Ruyuki yitwikiye inzu nyuma yo guhanurirwa ko irimo karande zibateza uburwayi

Umusaza witwa Ruyuki Alias wo mu Ntara y’Iburasirazuba mu Murenge wa Kiziguro ho mu Karere ka Gatsibo, yatwitse inzu ye nyuma yo guhanurirwa na Pasitori ko irimo amadayimoni.

Ubuyobizi bw’Umurenge wa Kiziguro, bwahamije ko Ruyuki yatwitse inzu ye ku wa 09 Kamena 2024 mu gihe cya saa mbiri z’umugoroba, mu Kagari ka Rubona mu Mudugudu wa Rubira.

Amakuru avuga ko iyi nzu Ruyuki Alias yari yarayubakiwe n’umuhungu we witwa Ntambara.

Amakuru avuga ko kandi iyi nzu yatwitswe n’uwitwa Biramahire Jean Claude w’imyaka 38 y’amavuko, ari na we woherejwe na Pasitori.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro, Kanamugire Innocent, yavuze ko Biramahire watwitse inzu yemereye inzego z’ubuyobozi ko yoherejwe n’umukozi w’Imana witwa Riziki Paulina Mukandekezi.

Ibi ngo bituruka ku kuba ba nyir’inzu baragiye gusenga bafite ikibazo cy’uburwayi bakabwirwa ko mu nzu batuyemo irimo karande z’umuryango ari na zo zibateza ubwo burwayi bafite.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiziguro bwabwiye Imvaho Nshya ko inzu yasenywe na ba nyirayo bafatanyije n’uwiyita intumwa y’umukozi w’Imana.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango yavuze ko iyi nzu yasenywe hari hashize iminsi mike batangiye kuyibamo.

Ati: “Kino kibanza cyari kirimo inzu iteye umucanga, yari ikiri nshyashya iriho inzugi za metalike, yari inzu nziza igaragara none habaye itongo.”

Undi muturanyi yavuze ko babyutse nka saa cyenda z’igitondo bumva hari ibintu barimo gutemagura ari nako bahinga inzu.

Ati: “Narakinguye mbona bamwe barimo barasambura abandi bahinga inzu, birangira nyine inzu bayisenye bayishyira hasi. Hamaze gucya nibwo nka saa saba haje umuntu w’umuhanuzi yaje batangira gutwika ibiti by’iyo nzu n’ibindi bintu byari mu nzu.”

Akomeza ati: “Baratwitse batwika amabati (…) nyine ni uko haje ubuyobozi bugasanga inzugi za metalike batarazitwika birangira batazitwitse ariko ibindi baratwitse n’ivu barariyora bararijyana.”

Bwana Kanamugire Innocent, yavuze ko uyu mupasitori wahanuriye Ruyuki ko iyo nzu abamo ibamo amadayimoni, yahisemo gushaka uwo basengana akamufasha kuyitwika.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko kwitwikira inzu bituruka ku nyigisho z’ubuyobe.

Ubu buyobozi buboneraho no kugira inama abaturage, bubasaba kwirinda inyigisho z’ubuyobe ahubwo bakagira ugushishoza bityo bakamenya guhitamo ikibi n’icyiza ndetse bakirinda ababashuka.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!