Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Abantu bane barimo Abapadiri babiri bafunzwe na RIB bakurikiranyweho urupfu umunyeshuri

Abantu bane barimo abayobozi ba Seminari Nto ya Zaza batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kubera urupfu rw’umunyeshuri witwa Shema Christian w’imyaka 15 y’amavuko, witabye Imana nyuma yo gukubitwa na bagenzi be.

Ku Cyumweru taliki 16 Kamena 2024, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abanyeshuri barimo Tuyizere Egide w’imyaka 20 y’amavuko na Murenzi Armel w’imyaka 18 y’amavuko, Padiri Nkomejegusaba Alexander w’imyaka 38 y’amavuko, ushinzwe umutungo ndetse na Padiri Mbonigaba Jean Bosco w’imyaka 33 y’amavuko usanzwe ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri.

Ibi byabereye mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Zaza, Akagari ka Nyagatugunda ho mu Mudugudu wa Jyambere aho iri shuri rya Petit Seminaire Zaza riherereye.

Dr Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yavuze ko “bakurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu no kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.”

Dr Murangira yakomeje avuga ko abanyeshuri babiri Murenzi Armel na Tuyizere Egide biga mu mwaka wa Gatanu, bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu mugenzi wabo, bamuziza ko atarangije imirimo y’isuku yari yahawe.

Padiri Nkomejegusaba Alexander na mugenzi Padiri Mbonigaba Jean Bosco bo bakurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga, aho bamenyeshejwe ko hari umwana wakubiswe na bagenzi be ku buryo bubabaje akaba ameze nabi ndetse ari kuribwa mu nda, ko batanga imodoka bakamujyana kwa muganga, bo ntibabyumve bakavuga ko arimo kwirwaza.

Dr Murangira B. Thierry yongeyeho ko “abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Zaza umurambo wa nyakwigendera ukaba woherejwe muri laboratwari kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe dosiye yabo yatangiye gukorwa kugira ngo izashyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 121 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, bihanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n’itanu ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri miliyoni 5 RWF ariko atarenze miliyoni 7 RWF.

Kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 244 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Gihanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 RWF ariko atarenze ibihumbi 500 RWF.

RIB yibukije Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikaviramo umuntu gupfa n’icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.

Yibukije kandi abantu kwirinda kwihanira kuko hari inzego zibishinzwe kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!