Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeUBUTABERAUmupasitori wasambanyije umwana wo mu Itorero ayoboye abanje kumuha Fanta irimo imiti...

Umupasitori wasambanyije umwana wo mu Itorero ayoboye abanje kumuha Fanta irimo imiti imusinziriza yakatiwe

Ku wa 14 Kamena 2024, hamenyekanye amakuru ko Urukiko Rukuru rwa Ado-Ekiti rwo muri Nigeria, rwakatiye Pasitori Enoch Gbinyiam wo mu Itorero rya Winner Chapel Church, igifungo cya burundu azira icyaha yahamijwe n’urukiko cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Amakuru avuga ko uyu mwana wasambanyijwe na Pasitori Enoch, asanzwe ari umuyoboke w’idini rye, ngo mbere yo kumusambanya yabanje kumuha Fanta yavanzemo imiti imusinziriza.

Pasitori Enoch yahamijwe iki cyaha nyuma y’uko umushinjacyaha Julius Ajiba agaragarije Urukiko ibimenyetso byerekana ko uyu mukozi w’Imana yasambanyije umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Bivugwa ko uyu mwana w’umukobwa wasambanyijwe yari asanzwe aza gufasha abana ba Pasitori gusubiramo amasomo mu rugo, ari naho Pasitori Enoch yamubengukiye.

Iki gikorwa kigayitse ngo n’ubundi Pasitori yagikoze uyu mwana amaze kumwigishiriza abana, ngo mu kumushimira yamuzaniye Fanta yavanzemo imiti imusinziriza, mu gihe yasinziriye aramusambanya ku buryo uyu mwana yakangutse bamujyana kwa muganga igitaraganya arimo kuvirirana amaraso mu myanya y’ibanga.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!