Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyagatare: Abaturage bashyikirije RIB umuturage uvugwaho kwica imisambi 10

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umuturage wo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwempasha, akurikiranyweho kwica inyoni 10 zizwi nk’imisambi, bigakekwa ko yazishe azirogesheje ibigori bihumanyije yari yazitegesheje.

Ibi byabaye ku wa Gatandatu taliki 15 Kamena 2024, bikaba byaramenyekanye ubwo abaturage basanzwe bahinga umuceri mu kibaya cy’umuvumba mu Mudugudu w’Uwinkiko mu Kagari ka Rwempasha, bafataga uwo mugabo bakeka ko yishe ahumanyije iyo misambi nyuma yo kuyisanga mu murima yapfuye.

Abaturage bavuze ko uyu mugabo yateze ibigori imisambi agashyiraho umuti wica udukoko ku buryo umusambi waryagaho wahitaga upfa.

Abaturage nyuma yo kumwifatira bafatanyije n’ubuyobizi bw’inzego z’ibanze, bahise bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Rwempasha.

Umuturage witwa Kamufozi Etienne, yavuze ko bahisemo kumushyikiriza inzego z’umutekano ngo zimukurikirane, nyuma yo kumufata yari yapakiye imisambi 10 mu mufuka yari amaze kwica ayijyanye.

Dr. Muvunyi Richard, Umukozi w’Urwego rw’Iterambere, RDB, ushinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima muri Pariki no hanze yayo, yavuze ko nta muturage wemerewe gufata icyemezo cyo kwica inyamaswa ku giti cye.

Yagize ati: “Turashima abaturage batanze amakuru, ubu haracyakorwa igenzura n’iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyishe iriya misambi. Hari amategeko rero ahana umuntu wishe inyamaswa niyo azakurikizwa.”

Dr. Déo Ruhagazi, Umuyobozi Wungirije mu Muryango wigenga Ushinzwe Kubungabunga Inyamaswa zo mu Gasozi, RWCA, yavuze ko kwica inyamaswa bidakwiriye ahubwo buri wese akwiriye kwiga kubana nazo ngo kuko zifite umumaro munini mu buzima bwa muntu.

Yavuze ko mu ibarura riheruka rya 2023, ryagaragaje ko mu Rwanda hose hari imisambi 1216, Akarere ka Nyagatare kabarizwamo imisambi 370.

Itegeko N° 064/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga Urusobe rw’Ibinyabuzima mu ngingo yaryo ya 59 ivuga ko umuntu ku giti cye ukura inyamaswa mu ndiri kamere yayo, uyigirira nabi cyangwa uyizerereza aba akoze cyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500,000 Rwf ariko atarenze miliyoni 1,000,000 Rwf.

Dr. Muvunyi, Richard Umukozi w’Urwego rw’Iterambere, RDB, ushinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima muri Pariki no hanze yayo, yasabye abaturage kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa aho kuzica
Dr. Ruhagazi, Umuyobozi Wungirije mu Muryango wigenga Ushinzwe Kubungabunga Inyamaswa zo mu Gasozi, RWCA, yavuze ko mu mwaka wa 2023 mu Rwanda hose hari imisambi 1216

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!