Wednesday, June 26, 2024
spot_img
HomeAMAKURUMinisitiri w'Ingabo za RD Congo yigambye kunesha agira n'icyo asezeranya Abanyekongo ku...

Minisitiri w’Ingabo za RD Congo yigambye kunesha agira n’icyo asezeranya Abanyekongo ku ntambara

Minisitiri mushya w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kabombo Guy Mwadiamvita, abinyujije ku rukuta rwe rwa X yongeye gutangaza ko hari icyo agiye guhindura vuba ku bijyanye n’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo, ihanganishije umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rw’ingabo ayoboye.

Kabombo Guy yagize ati: “Urugendo turimo ndagira ngo mbizeze ko ruzagenda neza. Icyo mbabwira n’intambara ibera mu Burasirazuba bw’Igihugu cyacu. Byanze bikunze tuzayitsinda.”

Ashimangira ibi agira ati: “Ku murongo wa mbere w’urugamba abasirikare bacu bari kwitwara neza, kandi bari kugaragaza ubutwari, ndetse baratsinda kuko niwo mukoro w’ibanze bafite.”

Mu ntangiro z’icyumweru gishize, Kabombo Guy yari yatangaje ko iyi ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RD Congo, izayishyiraho iherezo mu munsi 100 gusa.

Ndetse avuga ko mu gihe cya vuba abaturage b’iki gihugu bagiye kubona ibisubizo by’ibyo avuga.

Ati: “Mu minsi 100 gusa, Abanyekongo bazaba bamaze kubona impinduka ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RD Congo, hari icyo turi gukora kugira ngo duhashye umwanzi.”

Ibi Minisitiri mushya w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabitangaje mu gihe uwo bita umwanzi wabo M23, iri kubakubita inshuro ndetse biravugwa ko hari ibice yamaze kwigarurira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Teritwari ya Kalehe.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!