Wednesday, June 26, 2024
spot_img
HomeUDUSHYAAbarundi batunguwe no kumva Ndayishimiye agereranya u Burundi n'Igihugu cy'i Kanani

Abarundi batunguwe no kumva Ndayishimiye agereranya u Burundi n’Igihugu cy’i Kanani

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagiranye ikiganiro n’abaturage batuye muri Komine ya Murambo mu Ntara ya Bururi, aho yababwiye ko igihugu cyabo kimeze nka kimwe Imana yasezeranyije Abisirayeli ubwo bari mu gihugu cya Egiputa mu buretwa, ibi biri mu ijambo ry’Imana muri Bibiriya (Yesaya 1: 7-11).

Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko abatuye mu gihugu cy’u Burundi barya uko bashaka, ndetse nta muntu ubagerera. Yasobanuye ko aho yanyuze hose, yasanze imyaka yeze, imwe muri yo yaraheze mu mirima kuko yabanye myinshi abahinzi bakabura aho bayihunika.

Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Muri iyi mpeshyi mwabibonye. Musigaye mubazanya muti ‘noneho ibi byose bivuye hehe?’ Aho nyuze hose, nsanga bananiwe gusarura ibishyimbo. N’ubu nabinyuzeho hari uwo byananiye. Byose biva mu maboko yacu no mu bwenge bwacu. Mu Burundi nta kintu ushobora gukora ngo cyange.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko kugira ngo Abisirayeli bagere i Kanani byagoranye kandi ko barambiwe ubwo bari aho barebaga icyo gihugu hakurya yabo, bagafata Mose wari ubayoboye nk’umwanzi wabo.

Ati: “Bagize ingorane ntoya, Mose ahitaga aba umwanzi. Babuze ibyo kurya, Mose aba umwanzi kandi ntiyahingaga, bakamurenganya aho kwizera Imana. Bagiye kugera ku musozo, hasigaye iminsi 40 bose barigaragambya. Aha mu Burundi hari abavuga ngo ‘wowe Neva, uri mubi, tureke twisubirire mu 2002. Aha habuze abavuga ngo dusubire mu 1998.”

Perezida Ndayishimiye yagereranyije abatizera icyerekezo cy’u Burundi cyo mu 2040 nk’Abisirayeli barambiwe urugendo rujya i Kanani. Aho muri icyo gihe avuga ko iki gihugu kizaba kiri mu bihugu bikize.

N’ubwo Perezida Ndayishimiye avuga ibi, ibyegeranyo bya OLUCOME bigaragaza ko iki gihugu kiri mu bihe bigoye byo kubura lisansi, kwicwa n’inzara ku baturage n’ibindi bibazo bya politiki.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!