Umupolisi yishwe arashwe na bagenzi be nyuma yo kurasira umucamanza mu rukiko

Ku wa Kane taliki 13 Kamena 2024, umupolisi witwa Samson Kipchichir Kipruto wari Umuyobozi wa Polisi wa sitasiyo ya Polisi ya Londiana muri Kenya, yarashe umucamanza amuziza ko yangiye umugore we witwa Kipruto Jennifer Wailimu ko atanga ingwate akaburana adafunze.

Nyuma y’uko uwo mupolisi atari anyuzwe n’icyo cyemezo cy’urukiko, yahise arasa uwo mucamanza mu mugongo urufaya rw’amasasu yikubita hasi bahita bamwihutana kwa muganga.

Amakuru avuga ko umucamanza yategetse ko uyu mugore aburana afunze, nyuma y’uko umugore w’uwo mupolisi yangiwe gutanga ingwate ngo aburane ari hanze kubera ko hari ibyo urukiko rwari rwamutegetse mbere ariko ntabyubahirize.

Umucamanza nyuma yo gusoma imyanzuro y’urubanza ruregwamo umugore w’uwo mupolisi ushinjwa kwihesha akayabo ka miliyoni 2 z’amashiringi ya Kenya mu buryo bw’uburiganya ndetse akaba yarabyemereye urukiko, uyu mupolisi wari mu rukiko yahise arasa umucamanza mu mugongo, ariko abapolisi bagenzi be nabo bahise barasa uwo mupolisi ahita yitaba Imana.

Uwo mucamanza yahise yihutanwa kwa muganga kugira ngo baramire ubuzima bwe.

Umuyobozi wa Polisi muri Kenya, Koome Japheth, yatangaje ko hagiye kurebwa uburyo umupolisi utari mukazi atazajya yemererwa kwinjirana intwaro mu cyumba cy’urukiko.

Samson Kipchichir Kipruto n’umugore we

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *