Friday, June 21, 2024
spot_img
HomeAMAKURUKigali: Umugabo yiyahuye nyuma yo gusambanya umwana yibyariye

Kigali: Umugabo yiyahuye nyuma yo gusambanya umwana yibyariye

Ibi byabereye mu mudugudu wa Birama mu kagali ka Kimisagara, umurenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge ho mu mugi wa Kigali kuri uyu wa kane taliki 13 Kamena 2024, aho umugabo yiyahuye nyuma yo gusambanya umwana we.

Uyu mugabo yitwa Baranyeretse Theoneste, bikekwa ko yiyahuye kubera aya mahano yari amaze gukora.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ubwo umwana yibyariye yaramaze gusambanya yajyaga guhuruza abaturanyi ngo abamenyeshe ibara rimugwiriye maze yagaruka bagasanga ise yimanitse mu mugozi yamaze gushiramo umwuka.

Bamwe mu baturage baganiriye na BTN, dukesha iyi nkuru, bavuze uko byagenze.

Umwe yagize ati:”Turatunguwe no kumva umwana atubwira ngo se arapfuye kandi ari bwo yari akimara kutubwira ngo se amaze kumusambanya.”

Undi yunzemo ati:”Bibaye rwose ku isaha ya saa munani n’igice, ndi umwishywa we, kugira ngo mbimenye, ni uko bampamagaye bambwira bati:” Musaza wa nyoko yapfuye. “, ubwo rero nanjye nje mpuruye.”

Kugeza ubwo iyi nkuru yatunganywaga ntacyo ubuyobozi bw’umurenge wa Kimisagara bwari bwabitangazeho, n’ubwo itangazamakuru ryageragezaga guhamagara Kalisa Jean Sauveur, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara, telephone yahise ivaho.

Kugeza ubu inzego zitandukanye zahageze ngo zikurikirane intandaro ya byose, RIB, yamaze gutangira iperereza.

Baranyeretse Theoneste wari uzwi ku izina rya Kavamahanga, yabanaga n’abana be umugore yamutanye.

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!