Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURUImyitozo ikakaye MONUSCO yatangiye guha ingabo za FARDC igamije iki?

Imyitozo ikakaye MONUSCO yatangiye guha ingabo za FARDC igamije iki?

Ubuyobozi bw’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zigamije kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bwatangaje ko Ingabo zabo ziri gutoza igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kohereza ingabo zayo ahantu bigoye kugera. 

MONUSCO ivuga ko iyi myitozo iri gutozwa ingabo za FARDC yatangiye ku wa 12 Kamena 2024, zikaba ziri gutozwa n’Itsinda ry’Ingabo zaturutse muri Guatemala na Bangladesh.

Hasobanuwe ko aya mahugurwa azamara igihe kingana n’iminsi 21, ingabo za FARDC zikaba ziri kwigishwa tekinike yo kurwana hifashishijwe Kajugujugu, ndetse zigatozwa no kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba y’inzitane.

Mu ruhande rw’igisirikare cya leta ya Kinshasa, cyavuze ko iyi myitozo iri gukorwa mu rwego kwitegura ibikorwa bya gisirikare, FARDC izahuriramo na MONUSCO bizaba bigamije kugarura amahoro arambuye muri Ituri, imaze imyaka 20 iri mu ntambara z’urudaca.

Icyicaro cya mbere cy’amahugurwa kirareba abasirikare ijana. Bahawe imyitozo kugira ngo boherezwa mu turere tuberamo imirwano hakoreshejwe Kajugujugu, bazajya basimburana baturutse muri Kajugujugu bakamanuka bajya ku butaka bifashishije imigozi ndetse bafite imbunda mu ntoki.

Iyi myitozo ngo igamije gufasha cyane cyane FARDC kohereza ingabo ahantu hose hari hazwi ko hagoye cyane nko mu bice byo muri Teritwari za Irumu na Djugu, bijyanye n’uko hari imitwe ihakorera yitwaje intwaro, kandi imiterere yaho ikaba igoye kubera imisozi, ibihuru n’amashyamba bihari.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!