Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Guverineri yafunzwe na Polisi akurikiranyweho gusambanya umunyeshuri

Uwahoze ari Guverineri w’Intara ya Simiyu Dr Yahya Nawanda, yatawe muri yombi na Polisi yo mu Ntara ya Mwanza muri Tanzania, akurikiranyweho gusambanya umunyeshuri wiga muri kaminuza.

Dr Yahya Nawanda aherutse gukurwa ku buyobozi bw’iyo ntara, ibi byakozwe ku wa Kabiri w’iki Cyumweru na Perezida Samia, bikaba byarakozwe mu rwego rwo kugira ngo abanze akurweho ubudahangarwa yari afite, inzego z’umutekano zibone uko zimuta muri yombi.

Ku wa Kane taliki 13 Kamena 2024, nibwo itabwa muri yombi rya Nawanda ryatangajwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Mwanza, Wilbroad Mtafungwa.

Wilbroad Mtafungwa yakomeje avuga ko Nawanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya umunyeshuri w’imyaka 21 y’amavuko wiga muri kaminuza yo muri iyo Ntara ya Mwanza, avuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byo akurikiranyweho abe yakurikiranwa mu mategeko.

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru Nawanda yari yatangarije Radio Wasafi ko ibyo bamushinja ataribyo, ahubwo ko ibyabaye ari akagambane kugira ngo akurwe kuri uriya mwanya.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!