Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

EALA yatangaje inkuru y’akababaro by’umwihariko ku gihugu cya Tanzania

Kuri uyu wa Kane taliki 13 Kamena 2024, Inteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yatangaje inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umwe mu Badepite bari bayigize witabiye Imana muri Tanzania i Arusha.

Uwitabye Imana ni Hon. Dr. Shogo Mlozi Sedoyeka wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), ahagarariye igihugu cya Tanzania.

Iyi nkuru y’akababaro EALA yayitangaje ibinyujije mu itangazo yashyize ku rubuga Nkoranyambaga rwa X, ivuga ko Nyakwigendera Hon. Dr. Shogo Mlozi Sedoyeka yitabye Imana kuri uyu wa Kane.

Iri tangazo ryagiraga riti “Tubabajwe no gutangaza urupfu rwa Hon. Dr. Shogo Mlozi Sedoyeka, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba witabye Imana mu gitondo cy’uyu munsi i Arusha muri Tanzania.”

Ubuyobozi bwa EALA bwifurije Nyakwigendera kuruhukira mu mahoro, buvuga ko imigendekere y’imihango yo kumusezeraho bwa nyuma izatangazwa nyuma.

Nyakwigendera Hon. Dr. Shogo Mlozi Sedoyeka yari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) muri manda yo kuva muri 2022 kugeza muri 2027.

Hon. Dr. Shogo Mlozi Sedoyeka, yari umuhanga mu bijyanye n’ubukungu, yagize imyanya inyuranye mu buyobozi bw’ibigo byo muri Tanzania, nko kuba yarabaye Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru ryigisha ibijyanye n’Ubukerarugendo rya National College of Tourism.

Ikindi kandi yanabaye umwarimu mu mashuri na za Kaminuza, aho yigishije muri Kaminuza y’Igihugu ya Tanzania (University of Tanzania) mu ishami ry’Ubukerarugendo.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!