Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

RIB ikurikiranye uwasabye umuyobozi we kumwishyuriza amafaranga yasigawemo yica umuntu

Mu Karere ka Nyanza umusore yagiye gusaba Umuyobozi w’Umudugudu ngo amwishyurize amafaranga yasigaye ubwo yicaga umuntu, biza kurangira atawe muri yombi.

Amakuru avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abantu batatu, ari bo Nyamurinda Theophile w’imyaka 42 y’amavuko, bikekwa ko yahaye ‘ikiraka’ Ntawupfabimaze Athanase w’imyaka 26 y’amavuko afatanyije na Ndagijimana Vincent bahimba Mayambara w’imyaka 76 y’amavuko.

Icyo kiraka cyari icyo kwica umugore witwa Mukeshimana Clementine w’imyaka 35 y’amavuko wari umugore wa Nyamurinda Theophile.

Nyakwigendera Mukeshimana yari atuye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Ntyazo, Akagari ka Cyotamakara ho mu Mudugudu wa Bayi.

Amakuru avuga nyakwigendera Clementine yari yaratandukanye n’umugabo we (Theophile) bari barasezeranye byemewe n’amategeko, bitewe n’uko Clementine atabyaraga, maze umugabo we Theophile amuta mu nzu asigara ayibanamo wenyine ajya gushaka undi mugore.

Mu kwezi ku Ukuboza umwaka wa 2023, Clementine yasanzwe mu nzu iwe yapfuye nta ndwara yari izwi afite, cyakora abahatuye bwa mbere baketse ko yarozwe, gusa RIB yatangiye iperereza kuva ubwo.

Muri uku kwezi kwa Kamena 2024 bikekwa ko Ntawupfabimaze Athanase yagiye kureba Umukuru w’Umudugudu amubwira ko yahawe akazi n’umugabo wa nyakwigendera Nyamurinda Theophile ngo yice umugore we Clementine amwizeza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi maganabiri (200,000 Rwf).

Icyo gihe ngo yabanje kumuha avansi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50,000 Rwf).

Uwahaye amakuru Umuseke yagize, ati: “Icyo gihe Athanase yagiye avuga ngo Nyakubahwa Muyobozi mwanyishyurije amafaranga ibihumbi 150,000 Rwf, ko Theophile yayanyimye kandi nica uriya mugore we ko nafatanyije n’umusaza Mayambara!”

Umukuru w’Umudugudu wa Bayi, akimara kumva iyi nkuru, yahise amenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na rwo ruta muri yombi bariya batatu ari bo Athanase wivuyemo agatanga amakuru ko yishe umuntu, Theophile bikekwa ko yatanze ikiraka na Mayambara bikekwa ko na we yagize uruhare mu kwica afatanyije na Ntawupfabimaze Athanase.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo, Alphonse Muhoza yahamirije aya makuru Umuseke.

Abakekwaho kwica nyakwigendera hari amakuru avuga ko bamunigishije igitenge ubwo bamusangaga iwe. Amakuru avuga ko iperereza rigikomeje abafunzwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ntyazo.

Umuseke bavuga ko bagerageje kuvugisha Umuvugizi wa RIB mu Rwanda ariko ntibyashoboka.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!