Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURUUPDATES: Visi Perezida wa Malawi n'abo bari kumwe mu ndege bose baguye...

UPDATES: Visi Perezida wa Malawi n’abo bari kumwe mu ndege bose baguye mu mpanuka

Nyuma y’uko bitangajwe ko indege ya gisirikare yari itwaye abantu icumi barimo Visi Perezida wa Malawi, Saulos Klaus Chilima yaba yakoreye impanuka mu ishyamba riri mu Majyaruguru y’Igihugu, iyi ndege yaje kugaragara yashwanyaguritse ndetse abari bayirimo bose bapfuye, hahita hatangazwa umunsi w’icyunamo mu gihugu hose.

Nyuma y’uko ibikorwa byo gushakisha byari baramutse bikomeje, kuri uyu wa Kabiri taliki 11 Kamena 2024, nibwo Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera yemeje aya makuru.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Malawi, Gen Paul Valentino Phiri, mu kiganiro n’Itangazamakuru yari yavuze ko bikekwa ko iyi ndege ya gisirikare yakoreye impanuka mu ishyamba rya Chikangawa riherereye mu Majyaruguru y’Igihugu, gusa ibikorwa byo gushakisha bikaba byari bikomeje kugorana kubera igihu cyari gitwikiriye iri shyamba.

Umugaba Mukuru nyuma yo gutangaza ibi, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Malawi, byemeje urupfu rw’abantu icumi bari bari muri iyi ndege.

Mu itangazo byavuze ko “Indege yari itwaye Visi Perezida nyakwigendera Dr Saulos Klaus Chilima, yabonetse mu ishyamba rya Chikangawa muri iki gitondo. Ku bw’ibyago abari bayirimo bose bitabiye Imana muri iyi mpanuka.”

Rikomeza rigira riti “Perezida yatangaje umunsi w’icyunamo mu gihugu cyose, kandi yategetse ko amabendera yose yururutswa muri kimwe kabiri guhera uyu munsi kugeza ku munsi wo gushyingura.”

Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera yemeje kandi ko mu baburiye ubuzima muri mpanuka, harimo Dzimbiri wahoze ari Madame w’uwahoze ari perezida w’igihugu, Bakili Muluzi.

Itsinda ry’abantu bari bari muri iyi ndege, ryari rigiye mu muhango wo gushyingura uwahoze ari Minisitiri muri Guverinoma ya Malawi. Batatu mu bari muri iyi ndege, ni abo mu gisirikare bari batwaye iyi ndege ya gisirikare.

Nyakwigendera Saulos Klaus Chilima, yari Visi Perezida wa Malawi kuva mu mwaka wa 2020, akaba yari no mu bakandida bahataniraga umwanya wa Perezida mu matora yo mu 2019, aho yaje kwegukana amajwi y’umwanya wa gatatu.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!