Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURUKera kabaye Guverinoma ya Congo ifashe umwanzuro kuri ADF ikomeje kwica inzirakarengane

Kera kabaye Guverinoma ya Congo ifashe umwanzuro kuri ADF ikomeje kwica inzirakarengane

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye igitero cy’umutwe w’iterabwoba wa ADF cyagabwe muri Teritwari ya Beni, cyigahitana abaturage 41, ivuga ko yiyemeje guhiga bukware ibyihebe byakigabye.

Ni ibikubiye mu itangazo ryo kuri uyu wa Mbere taliki 10 Kanama 2024, ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru, mu izina rya Guverinoma Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi Minisiteri mu itangazo iravuga ko “Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibabajwe kandi yamaganye bikomeye igitero cyo ku wa 07 Kamena 2024, cy’abo mu byihebe bya ADF, cyabaye muri Lokarite za Masala, Mabibi na Keme muri Teritwari ya Beni mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko iki gitero cyahitanye abaturage 41, barimo 39 biciwe muri Lokarite za Masala, Mabibi, mu gihe abandi babiri biciwe muri Lokarite ya Keme.

Riti: “Bose hamwe, abantu 41bahatakarije ubuzima abandi icyenda barakomereka. Nanone kandi hari ibikorwa byinshi byangiritse.”

Rigakomeza rigira riti “Guverinoma irihanganisha imiryango yaburiye abayo muri ibi bikorwa by’ubunyamaswa. Irizeza ko izishyura ikiguzi cy’ubuvuzi bw’abakomeretse, kandi ikanizeza umuhate wo gukora operasiyo simusiga zo gushakisha ibi byihebe, kandi n’ubundi zagiye zica intege bimwe muri byo. Ndetse zikanagaruza abaturage benshi bari barafashwa bugwate.”

Inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF), zifatanije na leta ya kisilamu, zatangiye ari inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Uganda ariko zimaze imyaka igera kuri 30 zikorera mu Burasirazuba bwa RD Congo by’umwihariko zikorera muri Teritwari ya Beni.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!