Kuri iki Cyumweru taliki 09 Kamena 2024, Gakeka Esther Brianne wamenyekanye nka DJ Brianne yabatijwe mu mazi magari yakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza we.
Uwo mubatizo wabereye ku rusengero rwa Elayono Pentecost Blessing, mu muhango wo kubatiza Abakristo bashya barimo na DJ Brianne wayobowe na Rev Prophet Earnest Nyirindekwe.
DJ Brianne akimara kubatizwa, yavuze ko yumva yuzuye umunezero kandi akaba yishimiye cyane kuba ari butangire kujya afata igaburo ryera.
DJ Brianne yahishuye ko kubatizwa kwe byashimishije cyane umubyeyi we utari umufitiye icyizere ko biza gukunda akagera aho abarizwa.
Nyina wa DJ Brianne yishimiye ko umukobwa we abonye aho azajya abarizwa mu bijyanye no gusenga.
DJ Brianne yamenyekanye cyane binyuze kuri YouTube channel mu biganiro bitandukanye.