Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Superintendent Faustin Kapend Kamand, ku wa Gatanu taliki 07 Kamena 2024, yerekanye itsinda ry’abo bise ko ari abafatanyabikorwa ba M23.
Uru rubyiruko rwatawe muri yombi mu rwego rwa operasiyo ngo yiswe Safisha Mji wa Goma (Gusukura Umujyi wa Goma), byakozwe ku mabwiriza ya guverineri wa gisirikare wa Kivu y’Amajyaruguru, Jenerari Majoro Peter Chirimwami, Polisi, ndetse n’izindi nzego zinyuranye.
Ubuyobozi bw’uyu mujyi bwavuze ko aba bafashwe bari basanzwe bafite ubwato mu Kivu bifashishaga bajya mu bice bigenzurwa na M23.
Ubuyobozi bwa Goma kandi nta makuru arambuye bwatanze kuri iri fatwa ry’uru rubyiruko ndetse nta n’ibimenyetso batanze ku buryo bigoranye kumenya niba koko aya makuru ari ukuri, gusa uruhande rwa M23 ntacyo rurabitangazaho. Icyakora M23 yo yerekana ko hari abarwanyi barwana ku ruhande rwa FARDC bayisanga mu bice bagenzura bagakomezanya urugamba.
Si abo gusa biyunga kuri aba barwanyi, kuko n’abaturage benshi bagiye bagaragara bashyigikiye aba barwanyi ndetse bakajya no mu gisirikare cy’uyu mutwe, kugira ngo bazashobore kwirwanaho mu gihe FARDC n’abambari bayo bazaba babagabyeho ibitero.
Amakuru ajyanye n’imirwano ihanganishije M23 na FARDC n’abambari bayo yo avuga ko imirwano iri kubera mu gace ka Kanyabayonga, gusa hari amakuru atandukanye avuga ko aka gace kaba karamaze kwigarurirwa n’Intare z’Isarambwe.