Friday, June 21, 2024
spot_img
HomeSIPOROKwijajara kw'Amavubi birava he mu gihe Rafael York ari mu marira?

Kwijajara kw’Amavubi birava he mu gihe Rafael York ari mu marira?

Ese Amavubi y'Urwanda aromora imitima yakomerekereje muri Côte d'Ivoire cyangwa arasonga mu nkovu?

Birabe ibyuya rwose Amavubi akore iyo bwabaga yisubize agaciro, akamwenyu kagaruke ku Banyarwanda.

Amavubi
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yarahiriye gutsindira Lesotho muri Afurika y’epfo

Intimba, amaganya, umubabaro n’amarira byari byose ku Banyarwanda b’ingeri zose yaba umwana cyangwa umukuru nyuma y’uko ikipe yaritse ku mitima y’Abanyarwanda ariyo Ikipe y’igihugu y’u Rwanda AMAVUBI, gatsindwaga n’ikipe cy’igihugu ya Benin igitego 1-0 kuri Stade Félix Houphouët Boigny muri Kote Divuwari (Côte d’Ivoire) iherereye Abidjan. Aho hari kuwa 6-6-2024.
Nyuma y’uwo mukino rero iyi kipe yabaye isereri mu mitwe y’Abanyarwanda n’abarukunda bose, ndavuga u Rwanda, yategereje uko amakipe bari kumwe muri iri tsinda rya gatatu yakwitwara ikaba wenda yaguma ku mwanya w’icyubahiro biyihesha amahirwe menshi yo kuzitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi.
Iyo mikino yagenze ite rero?
Mbaza nkusubize, kandi wisomera ikinyamakuru kigezweho kandi gitanga amakuru agezweho, bituma tuba natwe abagezweho . Ni UMURUNGA.com
Soma rero ucurure.
Ntibyatinze rero ku munsi wakurikiyeho, waje uhima indi yose yahise. Amakipe yaje guhurira mu bwatsi butoshye rero ruragereka n’inyuma ya ka kabumbe bose byabyiganira kugatsindiira bene itsinzwi. Si ukwesurana rero bamwe bambikana ubusa rubura gica, abandi bagwa miswi.

Afurika y'epfo
Kunganya 1:1 kwa Nigeria na Afurika y’epfo byahaye Rwanda amahirwe yo kwisubiza umwanya wa mbere nyuma y’umikino wa Lesotho

Kuri uwo munsi rero amakipe afatwa nk’inyenyeri muri iri tsinda yaje kwihurira. Iyi ni Nigeria na Afurika y’epfo. Ikipe zumvanye imitsi rero birangira ziguye miswi, Nigeria 1:1 Afurika y’epfo, undi mukino wahuje ikipe yari ku mwanya wa nyuma ya Lesoto aho yakirwaga na Zimbabwe. Mu gutungurana gukomeye rero byaje kurangira ikipe y’igihugu ya Zimbabwe igaritswe. Zimbabwe 0:2 Lesoto. Ibyo rero byatumye iyo kipe itarahabwaga amahirwe ihise yicara ku mwanya wa mbere.
Kugeza ubu hamaze gukinwa imikino itatu. Urutonde ruteye muri ubu buryo bukurikira.
Ku mwanya wa mbere hari Lesoto ifite amanota 5 n’ibitego 2 izigamye, ku mwanya wa kabiri hari u Rwanda n’amanota 4 hamwe n’igitego kimwe ruzigamye, ku mwanya wa gatatu hari Benin ifite amanota 4 nta gitego izigamye, ku mwanya wa kane hari Afurika y’epfo nayo ifite amanota 4 n’umwenda w’igitego kimwe, ku mwanya wa gatanu hari Nigeria ifite amanota 3 nta gitego izigamye, ku mwanya wa nyuma hakaba hari Zimbabwe ifite amanota 2 kandi ikaba ifite umwenda w’ ibitego bibiri. Ku itariki ya 11-06-2024 hazaca uwambaye.

Rafael York
Rafael York nyuma yo guhura n’imvune, ntazitabira umukino uzahuza u Rwanda na Lesotho

Rafael York umukinnyi wa Gefle IF byagenze bite ngo ave mu mwiherero w’ikipe y’igihugu?

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The NewTimes rero, nyuma y’umikino wahuje Amavubi na Benin, byaje kugaragara ko uwo mukinnyi afite imvune. Rafael rero yahise yerekeza mu rugo muri Suwede (Sweden) ku gira ngo yitabweho n’abaganga.
Ese amavubi arasabwa iki ngo yisubize umwanya wa mbere?
Nk’uko twavuze rero ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irasabwa gutsinda ikipe y’igihugu ya Lesotho ikagira amanota 7. Ayo manota rero yayihesha kuba yicaye kuri uwo mwanya wa mbere hanyuma agategereza ibizava mu mikino isigaye yo muri iryo tsinda.
Aho ni ryari?

Iyi ni ikipe y’igihugu ya Lesotho izahura n’amavubi

Aho ku itariki ya 11-06-2024, muri Afurika y’epfo aho ikipe ya Lesotho izaba yakiriye iy’u Rwanda, kuko yo nta sitade yujuje ibyangombwa byo kwakira imikino bya CAF. Ubu rero nandika iyi nkuru, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yamaze kugera muri icyo gihugu cya Afurika y’epfo aho itegereje kujya i Durban hazabera uwo mukino.

Ni akazi gakomeye ku mutoza Spitler n’abasore be bakaniye gucyura insinzi.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!