Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

RGB yasobanuriye abayobozi b’amadini n’amatorero uko bagomba kwitwara mu gihe cy’amatora

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwasabye amadini n’amatorero kugira uruhare mu migendere myiza y’amatora.

Umuyobozi w’uru rwego, Dr Usta Kayitesi, yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga amatora ndetse bakanagira uruhare mu kwigisha abayoboke babo imiterere y’iki gikorwa cyane ko bahawe ubumenyi buhagaje ku migendekere yayo.

Aba bayobozi kandi bakanguriwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kugira uruhare mu bukangurambaga mu bayoboke bayo mu rwego rwo gusobanukirwa igikorwa cy’amatora.

Basabwe kugira uruhare mu kwigisha abayoboke no gutegura ibyumba bizakoreshwa cyane ko ahanini hazakoreshwa ibyumba by’amashuri.

Mu kiganiro cyahuje Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB n’abayobozi b’amadini n’amatorero kuri uyu wa Kabiri taliki 04 Kamena 2024, basobanuriwe icyo amategeko ateganya ku myitwarire y’abanyamadini n’amatorero mu gihe cy’amatora.

Amadini n’amatorero yashimiwe uruhare bagira mu bihe by’amatora batanga ibyumba by’amashuri bikorerwamo amatora cyane ko 65% by’ibigo by’amashuri biri mu maboko yabo.

Ni ibikorwa bavuga ko bakiriye neza kandi ko biri mu nshingano zabo kubaka igihugu.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!