Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Inzara yatangiye kurisha abo muri Gaza ibisimba n’ibyatsi

Nyuma y’uko intambara ikomeje gufata indi ntera, abatuye mu Ntara ya Gaza batangiye kurya ibisimba n’ibyatsi bakarenzaho amazi nabwo mabi.

Umuyobozi w’Ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS, mu karere Intara ya Gaza iherereyemo, Hanan Balkhy, yavuze ko abanyagihugu b’iyo ntara nta buvuzi babona bamwe bakaba bapfa amarabira kubera inzara.

Imfashanyo z’abanegihugu bo muri Gaza ngo zaheze mu Mujyi wa Rafah uri mu Majyepfo ya Gaza, zikaba zarazitiwe n’Igisirikare cya Israel.

Amashyirahamwe yigenga na ONU, bashimangira ko mu gihe abenegihugu b’iyo ntara badakomorewe ngo babone iyo mfashanyo bazakomeza kwicwa n’inzara kuko ngo batangiye kurya ibisimba n’ibyatsi.

OMS yasabye Israel kureka izo mfashanyo zigatambuka kuko Abanyegaza bagera ku bihumbi 11 barimo indembe babuze ikibahembura dore ko n’abakomeretse babuze inzira banyuramo ngo bajye kwivuza.

Ni mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, aherutse kuvuga ko hari impamvu zifatika zo gutuma bavuga ko Minisitiri wa Israel Benjamin Netanyahu akomeza gutinza intambara ku nyungu ze bwite za politiki no gushaka kuguma ku butegetsi.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!