Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

FARDC n’ingabo zoherejwe na MONUSCO bayabangiye ingata M23 ibohoza Kanyabayonga

Kuri uyu wa 05 Kamena 2024, imiryango itegamiye kuri leta yashinje ingabo za M23 gutera igisasu mu gace gatuwe n’abasivile, mu gihe uruhande ruri hafi y’izi nyeshyamba rwo rwemeza ko iki gisasu cyatewe na FARDC igihe yahungaga Kanyabayonga bivugwa ko ejo hashize ku wa Kabiri taliki 04 Kamena yafashwe na M23.

Uruhande rwa guverinoma ntacyo ruratangaza kuri aya makuru, icyakora imirwano yari yakajije umurego muri ako gace hagati y’ingabo za FARDC na M23 mu bice bikikije Kanyabayonga.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ku ruhande rwa Masisi, ku wa Mbere hajugunywe na M23 byibuze ibindi bisasu bibiri, biva mu misozi bagenzura hafi ya Sake bikagwa i Kasengezi, mu Burengerazuba bwa Mugunga. Ibi bisasu bivugwa ko nta muntu byahitanye, ariko kuri uyu wa Kabiri muri Sake hari hagarutse umutuzo nyuma y’ubwoba bwo ku mugoroba wo ku wa Mbere kubera amasasu yari yumvikanye muri uyu mujyi.

Ku rundi ruhande abari hafi ya M23 bavuga ko kuri uyu wa Kabiri, FARDC n’abambari ba yo ubwo bahungaga Kanyabayonga, bajugunye igisasu mu gace ka Bulotwa muri Teritwari ya Lubero.

Ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, bamwe mu bakurikira urugamba batangaje ko M23 yamaze kubohoza Kanyabayonga, nubwo Lt Colonel Kedagni Mensah, uvugira MONUSCO, yari yemeje ko bohereje ingabo gufasha FARDC kubuza M23 gufata Kanyabayonga.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!