Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Bitarenze muri iki cyumweru AS Kigali ishobora guseswa burundu

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwandikiye Umujyi wa Kigali nk’umuterankunga mukuru wa yo bavuga ko bakeneye miliyoni 750 y’amafaranga y’u Rwanda bitaba ibyo igasezera muri shampiyona.

Umuyobozi w’Icyubahiro wa AS Kigali, Shema Fabrice, ni we wasinye kuri iyi baruwa, aho yasabye Umujyi kwishyura ibirarane by’amezi 7 byo mu mwaka w’imikino ushize wa 2023-2024 ndetse n’amafaranga izakoresha mu mwaka w’imikino utaha wa 2024-2025.

Yagize ati: “Inama ya Komite Nyobozi ya AS Kigali yateranye uyu munsi taliki ya 04 Kamena 2024 haganirwa ku hazaza h’ikipe, twasanze ifite ibibazo by’amikoro mu buryo bukurikira; ibirarane by’amezi 7 n’amafaranga yaguzwe abakinnyi bitishyuwe bingana na 149,990,000 Rwf. Umwaka w’imikino utaha hazakoreshwa akabakaba miliyoni 600 Rwf.”

“Komite Nyobozi ya AS yanzuye kumenyesha Umujyi wa Kigali ko ugomba kwishyura ibirarane by’imishahara n’amafaranga yaguzwe abakinnyi atarishyuwe bitarenze taliki ya 09 Kamena 2024. Kwandika inyandiko yemeza ko muzishyura ibikenewe byose mu mwaka w’imikino wa 2024-2025 bitarenze taliki ya 09 Kamena 2024.”

Ubuyobozi buvuga ko mu gihe ibi byombi bizaba bidakozwe kuri ayo mataliki, buzahita bwandikira FERWAFA buyibwira ko Ikipe ya AS Kigali ivuye muri shampiyona ndetse ko iseshwe burundu.

Ibi bikazajyana no guhita basesa amasezerano y’abakinnyi babo bose aho ubuyobozi bw’ikipe bemeye ko bwakwishyura abakinnyi ibirarane bari bafitiwe bakajya gushakira ahandi.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!