Saturday, November 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Abanyeshuri n’abarezi basuye Inteko Ishinga Amategeko banyuzwe n’ibyo basobanuriwe

Kuri uyu wa Kabiri taliki 04 Kamena 2024, abanyeshuri na bamwe mu barezi bo ku kigo cy’amashuri cya Kingdom Education Center giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro, basuye Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura, baganirizwa na bamwe mu Badepite ku miterere n’imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko.

Aba banyeshuri baganirijwe na Depite Senani Benoit na Depite Uwingabe Solange, bo muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, ibiganiro bikaba byarabereye mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite.

Aba banyeshuri muri rusange baganirijwe ku kamaro k’Inteko Ishinga Amategeko, basobanuriwe ko ari bumwe mu butegetsi butatu bwuzuzanya aribwo Ubutegetsi Nshingamategeko, Ubutegetsi Nyubahirizamategeko ndetse n’Ubucamanza.

Basobanuriwe ko akamaro k’Inteko Ishinga Amategeko ari ugushyiraho amategeko binyuze mu kuyasesengura no kuyatora.

Basobanuriwe amateka yo hambere y’Inteko Ishinga Amategeko guhera igihe yabereyeho muri Repubulika ya Mbere, ni ukuvuga mu 1961, icyo gihe ikaba yari igizwe n’Umutwe w’Abadepite, basobanuriwe impinduka zagiye zibamo hagati, nyuma hiyongeramo umutwe wa Sena, basobanurirwa umubare ugize buri mutwe, ndetse n’uko abawugize bakorera muri za komisiyo inshingano zabo zirimo no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kuko abagize Guverinoma bataba ari bo bakora ibikorwa ngo binigenzure.

Depite Uwingabe Solange yashimiye abo banyeshuri n’abarezi biyemeje gusura Inteko Ishinga Amategeko bagamije kumenya byinshi ku mikorere yayo, ashishikariza abanyeshuri kwigana umwete kugira ngo bazagere no ku rwego rwo kuyicaramo nk’abakozi bayo.

Yagize ati: “Ntabwo nshidikanya rwose ko mu gihe gito bamwe muri mwebwe bazaba bicaye hano ari Abadepite, abandi ari Abasenateri, ariko birabasaba kwiga mushyizeho umwete, mugakurikira neza amasomo abarimu babigisha, kandi mukagira indangagaciro ziranga abana b’Abanyarwanda, mukirinda urugomo, itabi, inzoga, ibiyobyabwenge n’ibindi bibi byose byagutesha amahirwe yo kubaho neza mu buzima bwawe.”

“Igihugu kibakeneyeho kuba abana bitwara neza, bazi ubwenge, bubaha ababyeyi n’abandi babarera. Ibyo ni byo bizabageza kuri za nzozi zanyu.”

Mu bindi basobanuriwe ni uko ibibera aho byose bikorwa ku gihe, na bo basabwa kujya bubahiriza igihe, bakagiha agaciro, kuko igihe cyagiye kitagaruka.

Umwe mu banyeshuri wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza witwa Imfurayase Samuella, yishimiye ko yasobanukiwe icyo Abadepite bafasha Igihugu n’abaturage mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati: “Natwe tuhakuye ingamba z’uko tugomba gukora no kurangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo tuzabashe guteza imbere Igihugu cyacu.”

Rugambwa Emmanuel, uyobora iri shuri rya Kingdom Education Center, yavuze ko bagize igitekerezo cyo gusura Inteko Ishinga Amategeko, biturutse ku matsiko n’ubusabe bw’abana bagaragaje ko bakeneye gusobanukirwa ku bayobozi bakuru barimo Abadepite n’Abasenateri, bamwe ndetse bakaba bavuga ko bifuza kuzavamo abantu bakomeye nk’abo bayobozi.

Yagize ati: “Aho ni ho twahereye tubafasha guhindura inzozi zabo impamo tubazana hano mu Nteko Ishinga Amategeko. Bitumye baguka mu mitekerereze yabo. Twazanye abo mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu, bose hamwe bakaba ari abana 87.”

Abo banyeshuri ndetse n’abarezi babaherekeje nyuma yo gusobanurirwa byinshi ku kamaro, imiterere n’imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko, basuye n’Ingoro iri aho hafi y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, basobanurirwa uko urwo rugamba rwagenze, bashima ubutwari n’ubwitange bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside, biyemeza gukora cyane no kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari.

Ishuri rya Kingdom Education Center, ryatangiye mu mwaka wa 2000 (rimaze imyaka 24) rifite icyiciro cy’amashuri y’incuke n’icyiciro cy’amashuri abanza guhera mu mwaka wa Mbere kugeza mu wa Gatandatu, rikaba ryigisha mu ndimi ebyiri, Igifaransa n’Icyongereza, rikigisha rikurukije integanyanyigisho y’u Rwanda.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU