Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Muri Uganda hafungiye Abanyarwanda babiri bazira ubwicanyi

Abanyarwanda babaga muri Uganda mu gace ka Kabale bakoraga mu rugo batawe muri yombi bakekwaho kwica umukoresha wabo.

Abatawe muri yombi ni uwitwa Kwizera Desire n’umugore we witwa Uwingabire Kwizera bakoraga nk’abakozi bo mu rugo.

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba banyarwanda yamenyekanye mu ntangiro z’iki cyumweru. Bivugwa ko mu ibazwa ry’ibanze biyemereye ko bishe Geoffrey Twinomujini Ntegyire wari umukoresha. Bamwishe ku wa 31 Gicurasi 2024 bakoresheje inyundo.

Bavuga ko bamuhoye ko yahoraga abatonganya ndetse akabikora mu rurimi batumva.

Elly Maate, Uvugira Polisi ya Uganda mu gace ka Kisoro, yavuze ko uyu mugabo n’umugore bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bashaka gucika.

Yagize ati: “Bemeye icyaha ubundi bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi i Kabale. Bemeye ko bakoresheje inyundo mu kwica uyu musaza.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kwica umukoresha wabo, uyu mugabo n’umugore batwaye bimwe mu bintu yari atunze birimo ipasi, igare na radiyo.

Byitezwe ko mu minsi mike Uwingabire Kwizera n’umugabo we Kwizera Desire bazagezwa imbere y’ubutabera.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!