Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Umusaza yafunzwe akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu

Umusaza wo mu Karere ka Nyanza uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 5 y’amavuko.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Cyagera mu Kagari ka Nyamure mu Murenge wa Muyira ho mu Karere ka Nyanza, aho umusaza witwa Karangwa akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 5 y’amavuko.

Ibi bikekwa ko byabaye mu ijoro ryo ku wa 01 Kamena 2024, ubwo uyu musaza yajyaga mu Kagari ka Migina mu Murenge Muyira ho mu Karere ka Nyanza gutora nyina w’uyu mwana ngo amuraze, bageza mu nzira nyina akatira mu kabari uyu musaza akomezanya n’uyu mwana.

Amakuru avuga ko bageze mu rugo (rw’umugabo), uriya musaza akaryamana n’uyu mwana, mu gitondo umwana abwira nyina waraye mu kabari ko uriya musaza yamusambanyije mu kibuno.

Umwe mu bakurikiranye aya makuru yavuze ko uwo mugore umwana akimara kumubwira ibyabaye, yahise amujyana kwa muganga kuko yari anabonye ibimenyetso ko ashobora kuba yasambanyijwe.

Andi makuru avuga ko umwana yajyanywe ku Bitaro bya Nyanza, mu gihe ukekwaho icyaha yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Hari amakuru ko uriya musaza nta mugore agira, n’uriya mwana si uwe ndetse n’uyu mugore ntabwo babana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Src: Umuseke

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!