Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

BREAKING: Umukozi umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yirukanywe na Perezida Paul Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yirukanye Jeanine Munyeshuli wari umaze imyaka icumi ari muri Guverinoma y’u Rwanda, nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari.

Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki 03 Kamena 2024, n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, niwe washyize umukono kuri iri tangazo rivuga ko iki cyemezo cya Perezida wa Repubulika, gishingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.

Iri tangazo rivuga ko “None ku wa 03 Kamena 2024, Madame Jeanine Munyeshuli yirukanywe ku mirimo yari ashinzwe nk’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari, muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).”

Jeanine Munyeshuli yari yinjiye muri Guverinoma y’u Rwanda muri Kanama umwaka ushize wa 2023, ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoraga amavugurura mu Buyobozi Bukuru bw’u Rwanda.

Uyu munyarwandakazi usanzwe afite ubunararibonye mu by’ubukungu dore ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ibipimo by’ubukungu n’ibarurishamibare, yakuye muri Kaminuza ya Geneva mu Busuwisi.

Yari yahawe izi inshingano yambuwe none, avuye ku nshingano zo kuba Umuyobozi ushinzwe Ingamba (Chief Strategy Officer), muri Kaminuza yigisha uby’ubuzima izwi nka University of Global Health Equity (UGHE).

Munyeshuli wigeze no kuba Umuyobozi Wungirije w’Inama y’ubutegetsi ya Cogebanque, yakoze imirimo itandukanye, ndetse akaba yarabaye umwe mu bagize Inama y’Umuryango uzwi nka AZAHAR Foundation, ugira uruhare mu komora abantu ibikomere by’imvururu n’amakimbirane, aho we yatangaga amasomo n’amahugurwa ya siporo ya Yoga isanzwe izwiho gukora ku mbaraga z’amarangamutima.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!