Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Israel: Abaminisitiri basezeranyije Netanyahu kwegura naramuka yumviye Joe Biden

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yategujwe n’abaminisitiri babiri batajya imbizi ko naramuka yemeye gahunda zateguwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden zo guhagarika intambara muri Gaza bazahita begura.

Abo baminisitiri ni ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Itamar Ben-Gvir na Minisitiri w’Imari, Bezalel Smotrich.

Aba baminisitiri bavuze ko badashobora kuba muri Guverinoma yemera ubwumvikane bwo guhagarika intambara muri Gaza, mu gihe Hamas yaba itarasenywa burundu.

N’ubwo aba baminisitiri bamuteguje kare, Netanyahu na we ntabwo yemera gahunda yahawe na Biden yo guhagarika intambara imaze amezi umunani ihanganishije ingabo za Israel n’iza Hamas muri Gaza.

Perezida Joe Biden yatanze gahunda yumva yafasha impande zombi yo guhagarika intambara irimo agahenge k’ibyumweru bitandatu no gusaba ingabo za Israel kuva mu bice bituwemo n’abaturage muri Gaza.

Muri iyo gahunda impande zombi zasabwe kurekurwa imfungwa z’intambara no gushyiraho uburyo buhamye bwo kongera kubaka Gaza.

Impamvu bamwe mu baminisitiri bihanangirije Netanyahu kutumvira ubusabe bwa Amerika bwo guhagarika intambara, ni uko guhagarika intambara byaba bivuze guhagarika gusenya Hamas ibangamiye umutekano wa Israel.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!