Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Madame w’uwahoze ari perezida wa Zambia yasubijwe muri gereza

Madame Esther Lungu umugore w’uwabaye Perezida wa Zambia, hamwe n’umukobwa we Chiyeso Katete batawe muri yombi bashinjwa kugira imitungo ikomoka ku byaha.

Aba bombi bafunzwe ku wa Kane mu Murwa Mukuru Lusaka hamwe n’umwe muri bene wabo wa hafi witwa Charles Phiri.

Ibiro bishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge byavuze ko Esther Lungu yananiwe gutanga ibisobanuro byumvikana ku buryo yabonye inyubako ihenze mu Murwa Mukuru Lusaka.

Umugabo we Edgar Lungu wabaye perezida, yavuze ko umuryango wabo uzaburana n’ibi birego mu Rukiko.

Edgar Lungu ashinja leta kumujujubya we n’abo mu ishyaka rye Patriotic Front (PF) bagamije kumubuza kugaruka kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mu 2026.

Aherutse kuvuga ko kandi vuba aha aherutse gufungirwa mu rugo iwe, azira gukaza umurego mu bikorwa bye bya politiki, gusa ibi avuga leta irabihakana.

Muri Nzeri 2023, umugore we yafunzwe ashinjwa ruswa, irimo n’ibirego byo kwiba imodoka n’ibyangombwa by’ubutaka, ibyaha yahakanye.

Ikigo cya leta Drug Enforcement Commission (DEC) mu itangazo cyavuze ko ku wa Kane Esther Lungu w’imyaka 66 y’amavuko, yatawe muri yombi aregwa kubona inzu ihenze i Lusaka mu buryo binyuranyije n’amategeko.

Itangazo rivuga ko uyu mugore afite inzu igeretse kabiri iri mu gace ka Chongwe biboneka ko yaba yarakomotse ku byaha.

DEC ivuga ko Esther yabonye iyi nzu afatanyije n’abandi bantu hagati ya 2015 na 2023.

DEC ivuga ko kandi ku mukobwa we hiyongereyeho ibirego byo gutunga indi nzu igeretse gatatu i Lusaka, bikekwa ko yaguzwe mu buryo butemewe n’amategeko.

Edgar Lungu yavuze ko bombi baje kurekurwa batanze ingwate, yongeraho ko barekuwe nyuma y’amasaha menshi ku wa Kane bamaze kubazwa n’abakozi ba DEC.

DEC kandi ivuga ko undi mukobwa wa Esther Lungu witwa Tasila, aregwa ibindi byaha bitandukanye ariko muri rusange bifitanye isano.

We yategetswe ko ku wa Mbere azitaba DEC binyuze mu banyamategeko be.

Aba baregwa ntacyo baratangaza, ariko umuryango w’uyu wahoze ari perezida mu itangazo rito wavuze ko uzaburana n’ibi birego mu Rukiko. Ntabwo igihe bazagira mu Rukiko cyahise kumenyekana.

Lungu mu Ukwakira umwaka ushize yatangaje ko agarutse muri politiki, bituma leta ihita ihagarika ibyo agenerwa mu kiruhuko cy’izabukuru.

Nyuma yo gutsindwa na Hakainde Hichilema mu matora ya 2021, Lungu yari yavuze ko avuye muri politiki.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!