Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Barack Obama yapfushije nyirabukwe

Marian Robinson ubyara umugore wa Barack Obama wabaye perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana ku myaka 86 y’amavuko.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ushyira uwa Gatandatu nibwo urupfu rw’uyu mubyeyi wa Michelle Obama rwamenyekanye.

Umuryango we washyize hanze itangazo rivuga ko “Robinson yaruhutse mu mahoro muri iki gitondo, ku buryo kugeza n’ubu nta n’umwe muri twe uriyumvisha uko ubuzima buzakomeza adahari.”

Barack Obama yashyize ubutumwa kuri X buvuga ko “Hazabaho Marian Robinson umwe gusa. Mu gahinda kacu, duhumurizwa n’impano idasanzwe y’ubuzima bwe. Tuzamara imyaka yacu yose isigaye tugera ikirenge mu cye.”

Kuva mu 2009 nibwo Marian Robinson yamenyekanye cyane, nyuma y’umwaka umwe ubwo umukwe we yari amaze gutsindira kuyobora Amerika kuko yafashe icyemezo cyo kuva i Chicago, ajya kuba muri White House kugira ngo abashe kurera abuzukuru be.

Robinson yavukiye mu Mujyi wa Chicago, yabonye izuba mu 1937. Yashakanye na Fraser Robinson waje kwitaba Imana mu 1991 ari nawe wari se wa Michelle Obama.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!