Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Centrafrique: Abarwanyi ba Wagner bafunze Umubiligi

Abarwanyi b’umutwe w’igisirikare cyigenga cya Wagner, ukomoko mu Burusiya wataye muri yombi Umubiligi ukorera umuryango 360FHI w’Abanyamerika muri Repubulika ya Centrafrique.

Uyu Mubiligi ukomoka muri Portugal yafatiwe aho abarwanyi ba Wagner basakira abantu, azira kuterekana ibyangombwa bimuranga, ibi byasobonuwe n’Ibiro Ntaramakuru Belga by’Ababiligi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ububiligi yatangaje ko yamenye amakuru y’ifatwa ry’uyu mwenegihugu utatangarijwe amazina, kandi ko iri gukurikiranira hafi ikibazo cye.

Wouter Poels, uvugira iyi Minisiteri yagize ati: “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yahawe amakuru na Ambasade ya Cameron. Turi gukurikiranira hafi iki kibazo ariko kubera ko ari icy’umuntu ku giti cye, ntabwo twakivugaho byinshi.”

Abarwanyi ba Wagner bakorana n’Ingabo za Centrafrique hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye iki gihugu cyagiranye na Leta y’u Burusiya. Aba barwanyi bayo barinda abayobozi bakuru, ibikorwaremezo n’uduce turimo ibirombe by’amabuye y’agaciro.

Ubu bufatanye bwatangiye ubwo imitwe yitwaje intwaro itandukanye yatangizaga kugaba ibitero muri Centrafrique byari bigamije gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Faustin Archange Touadéra mbere y’Amatora yabaye mu mpera za 2020.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!